Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, irimo kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Nigeria kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro. Mbere y’uyu mukino, Umutoza wungirije Eric Nshimiyimana na Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, aho batangaje ko nta gitutu bafite ahubwo bafite icyizere cyo gutsinda.
U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota arindwi, mu gihe Nigeria ifite amanota atatu. Ibi bivuze ko Amavubi afite amahirwe menshi yo gukomeza gukomera ku mwanya wa mbere, ari na yo mpamvu abakinnyi bafite icyizere. Eric Nshimiyimana yagize ati:
“Uyu mukino tuwiteguye neza kandi tuzabona intsinzi. Tuyoboye itsinda n’amanota arindwi, Nigeria ikagira atatu. Si twe dufite igitutu ahubwo ni bo bagifite.”
Aya magambo yagaragaje icyizere cyinshi mu ikipe, ndetse no kwizera ko Amavubi ashobora gukora amateka yo gutsinda Nigeria inshuro ebyiri zikurikiranye,nibyo ko ibyo Eric nshimiyimana yatangaje urebye mu mibare n’imikino iheruka kubahuza Nigeria niyo iri ku gitutu cyo gutsinda Amavubi.
Bizimana Djihad yagize ati: “Tumeze neza, nta bwoba dufite”
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Bizimana Djihad, na we yavuze ko abakinnyi biteguye neza, kandi bafite intego imwe yo kwitwara neza bakegukana intsinzi. Yagize ati:
“Uyu munsi dufite abakinnyi beza badafite ubwoba, icyo ni kimwe mu byo dushingiraho tuvuga ko tuzabona intsinzi. Nta bwoba dufite kandi icyizere ni cyose mu bakinnyi tumeze neza. Nitubasha kwirinda amakosa tuzatsinda umukino.”
Bizimana Djihad yagaragaje ko ikipe y’u Rwanda ifite ubushake bwo gutsinda, kandi yemeza ko gukina ku kibuga cyayo bizafasha Amavubi gukomeza kwitwara neza Imbere y’abannyarwanda yasabye n’abafana kuzaza ari benshi bakabashyigikira nkuko babikoze k’umukino wabanje ubwo banganyaga 0-0.
Uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombi
U Rwanda na Nigeria bazaba bahanganira mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Ni umukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane ko Nigeria iza gukina ifite igitutu cyo gushaka amanota atatu kugira ngo yongere amahirwe yo kuzabona itike muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.
Amavubi arashaka gukomeza kwerekana ko ashoboye, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya mbere. Abanyarwanda bategereje kureba uko ikipe yabo izitwara imbere y’iyi kipe ikomeye ya Nigeria.
Uyu mukino uraba ari amahirwe yo gukomeza kwandika amateka mu mupira w’u Rwanda. Kuri Stade Amahoro, abafana bazaba buzuye bashyigikira ikipe y’igihugu, bizeye ko izatsinda kandi igakomeza kwitwara neza muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Nta gitutu dufite! Umutoza Eric Nshimiyimana na Kapiteni Bizimana Djihad mbere yo guhura na Nigeria

Uyu mukino tuwiteguye neza kandi tuzabona intsinzi amagambo y’umutoza Eric nshimiyimana

Ibanyamakuru benshi bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru

Kapiteni Bizimana Djihad yagize ati: “Tumeze neza, nta bwoba dufite”
