Turahirwa Moses wamamaye nka moshion kubera inzu ye y’imideli yageze imbere y’ubutabera kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025 aburana ku byaha ashinjwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2025, umunyamideli Moses turahirwa wamamaye mu Mideli yagegejwe imbere y’ubutabera kuburana ku byaha aregwa birimo ibyo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Aburana ku byaha ashinjwa, Moses Turahirwa yemereye urukiko icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge arenzaho ko ubwo yafatwaga yemeye gutanga ku bushake ikiyobyabwenge cy’urumogi rutagera ku magarama abiri.
cyakora nubwo uyu Munyamideli Moses wamamaye nka Moshion yemera ko yakoze ibyo, ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atariko biri kuko ngo yafatanywe udupfunyika tugera kuri 13 tw’urumogi.
Muri iri burana Moses yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa byagateganyo kuko mubyaha akurikiranyweho harimo ikigomba gukorwaho iperereza bityo akomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa kicukiro rwavuze ko umwanzuro wo gusoma umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa kuwa 09 Gicurasi 2025`
Moses akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gutunda,kunywa no kugira urumogi cyakora nawe akaba yemeza urumogi akoresha yarukuye mu gihugu cya kenya mu gihe cye yari muri icyo gihugu muri gahunda ze.
moses kandi imbere y’urukiko yasutse amarira mu gihe cy’umunota asaba ko yababarirwa agafungurwa akanakurikiranwa n’abaganga ngo kuko yari afite umuganga wagombaga kumukurikirana.
Moses yageze mu rukiko ameze ate
mu masaha y’ahagana saa tatu mu gitondo kuri uyu wa kabiri nibwo uyu Moses yageze ku rukiko rw’ibanze rwa kicukiro, mu myambaro isa n’umutuku hejuru(ishati) n’ipantaro irekuye cyane mu maguru y’umukara n’inkweto y’igitaka akikijwe n’abashinzwe umutekano babiri bose mu bupfukamunwa.
ababonye bakanumva uburyo moses yitwaye mu rukiko bavuga ko atari ubwa mbere ibi byaba bibaye cyane ko ngo atari ubwa mbere uyu Turahirwa atawe muri yombi nanone ku byaha bifitanyeisano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
kuwa 22 Nibwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu Moses turahirwa yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge cyakoze ngo ubwo yapimwaga bamusanzemo mg 146 nyamara umuntu udafite ikindi kibazo aba atarengeje mg 0.20.
Izina moses cyangwa moshion ryatangiye kumenyekana kubera imyambaro ikorerwa mu nzu ye ya Moshion yambika abatari bake mu gihugu no hanze gusa ibibazo byagiye bimugaragaraho byagiye bituma bamwe mu bakundaga ibikorwa bye bareka gukorana n’uyu munyamideli abandi bagahagarika imishinga bari batangiye gukorana.
Inzu y’imideli ya Moshion ni imwe mu zambitse umuhanzi w’umunyamerika John Legend ubwo aherutse gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye muri Bk Arena cyitabiriwe n’abantu benshi inyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena ikuzura ibihumbi by’abantu ibyanazamuye izina rye nubwo amakosa ye ahita akura igikundiro cy’abakunda imyambaro ye byifuzo byabo.

moses yageze imbere y’urukiko