Tuyisenge Arsène warumaze umwaka umwe aguzwe na APR FC yatijwe muri AS Kigali

Tuyisenge Arsène warumaze umwaka umwe aguzwe na APR FC yamaze gutizwa muri AS KIgali agiye gusimbura Mugiraneza Forduar wari watijwe yo mbere bikarangira yerekeje muri Police FC

Nyuma y’uko Mugiraneza Fradouard waruherutse gutizwa muri AS kigali bikarangira afashe icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC nyuma y’uko ino kipe imwegereye ikamwereka ko imushaka, k’umunsi w’ejo nibwo uyu musore waherutse gutizwa muri AS Kigali na APR FC yatangajwe n’ikipe ya Police FC ko yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri harimo umwaka umwe APR FC imutije ndetse n’undi mwaka umwe Police yamwonjyereyeho.

Nyuma y’uko AS kigali ibonye ko ibuze Mugiraneza Fradouard yahise isubira muri APR FC gutira Tuyisenge Arsène n’ubundi bari bamwifuje na mbere biza kurangira amategeko abagonze ko nta kipe itira abakinnyi 4.

Ibi byashimangiwe n’Umunyamabanga wa AS Kigali, Ndayishimiye Joseph, wabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yamaze kuba uwayo.

Ati “Tugiye gufata Tuyisenge Arsène. Ubundi twari kubafata bose ariko kuko amategeko atabyemera dufata batatu, ubwo uriya yagiye, twahisemo kumuzana kandi ejo aratangira imyitozo.”

Tuyisenge Arsène nyuma y’umwaka umwe yaramaze muri APR FC k’umunsi w’ejo ku wa gatatu agomba gutangira imyitozo mu ikipe ya AS Kigali akaba azasngayo bagenzi be bari basanzwe bakinana muri APR FC ariko bari batijwe mbere barimo Dushimimana Olvie ‘Muzungu’ ndetse na Kategeya Elia.

Tuyisenge Arsène yatijwe muri AS kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends