Tuzawukina nka Final: Ikipe y’igihugu ya Nigeria yatangaje ko umukino ifitanye n’Amavubi bazawukina nka Final

Binyuze kuri Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Ahmed Musa, yatangaje ko umukino Super Eagles izahuramo n’Amavubi mugushaka iteke y’igikombe cy’Isi uzaba ingenzi cyane, kuko ari wo uzabafasha gusubira ku murongo wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino uteganyijwe kuri tariki ya 21 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro.

Ahmed Musa, wagarutse mu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria nyuma y’umwaka adahamagarwa, yemeje ko “abakinnyi bonyine badahagije” kugira ngo batsinde u Rwanda, ahubwo hakenewe imbaraga z’Abanya-Nigeria bose. Ati:

“Aka si akazi kazaba gakeneye abakinnyi gusa, ahubwo hakenewe imbaraga za buri Munya-Nigeria aho ari hose.”

Ni umukino usanze Nigeria ifite amanota ane mu Itsinda C, inyuma y’u Rwanda, Afurika y’Epfo na Benin bifite amanota arindwi, ndetse na Lesotho ifite ane. Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane. Ibi bivuze ko Nigeria isabwa gutsinda kugira ngo itangire urugendo rwo kugaruka ku mwanya mwiza, dore ko ifite intego ikomeye yo kutabura mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo yokubura itike  yicya 2022.

Uburyo Super Eagles Ishaka Kwisubiraho

Musa yagize ati:

“Yego koko Super Eagles iri mu bihe bigoye ariko tuzi ko dufite imbaraga zo kwisubiraho. Ntabwo Super Eagles ikwiriye kubura mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutakaza icya 2022. Kizaba ari igisebo ku bakinnyi ba Nigeria n’Isi yose.”

Ibi byerekana ko Nigeria ishaka gukura intsinzi i Kigali kugira ngo izamure amanota, yongere yerekane ko ari ikipe ifite amateka akomeye ku mugabane wa Afurika idakwiye kubura itike y’igikombe cy’Isi.

Ku rundi ruhande, Amavubi ari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, anganya na Afurika y’Epfo na Benin. Gutsinda Nigeria byaha u Rwanda amahirwe akomeye yo kurushaho kwicara ku mwanya wa mbere no gukomeza inzira yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi amahirwe menshi akagomya kuba kuruhande rw’Amavubi dore ko ikipe izaba iyambere mu itsinda izahita ibona itike ako kanya nyuma y’uko amakipe azitabira yakuwe kuri 32 akagera kuri 48.

Nyuma yo gukina n’u Rwanda, Nigeria izakina na Zimbabwe kuri Godswill Akpabio Stadium tariki ya 25 Werurwe 2025. Ni umukino ukomeye ku mpande zombi, kuko Zimbabwe na yo ifite amanota ane, ishaka kwikura ku mwanya wa nyuma.

Uyu mukino hagati y’Amavubi na Super Eagles uzaba ugoye cyane, buri kipe yifuza amanota atatu. Ku ruhande rwa Nigeria, Ahmed Musa arerekana ko batazakangwa n’ibihe bigoye, ahubwo bafite intego yo gusubira ku mwanya wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi. Amavubi, nayo ashaka gukomeza urugendo rwo kwerekana ko ashoboye, aharanira kuguma ku mwanya wa mbere mu itsinda. Nta gushidikanya, abafana b’izi kipe zombi bazaba bategereje uyu mukino nk’uwo kwishyiriraho amateka.

Amavubi aheruka gutsindira Nigeria murugo mugushaka itike y’igikombe cya Africa iyitsinda 2-1,mbere yahoo bari banganyije 0-0 ikigari bivuze ko mumikino iheruka kubahuza vuba aha amavubi ariyo yitwaye neza,nugutegereza tukareba gusa Nigeria yamaze guhamagara abakinnyi izifashisha,mugihe Amavubi atarahamagarwa gusa ari hafi nayo guhamagarwa mugihe kidatinze.

Amavubi azakira Nigeria kuri stade amahoro tariki 21 z’uku kwezi

Umukino uheruka kubahuza Amavubi yatsinze Nigeria ibitego 2-1

Amavubi natsinda uno mukino azahita agira amanota 1 arushe Nigeria amanota 6

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends