Umuhanzikazi Tyla wo muri afurika y’epfo Ari mu byishimo byinshi kubera urukundo abakunzi be n’umuziki akora badahwema kumwereka ku bihangano bye ku mbuga abishyiraho.
Ni nyuma y’uko Indirimbo ye aheruka Gushyira Hanze mu mezi umunani ashize yitwa Push 2 start yujuje abamaze kuyireba basaga Miliyoni 100 muri iki gihe cy’amezi umunani yonyine atageze no mu mwaka.
Ni ibintu bikomeye kuko bidashoborwa na buri muhanzi wese cyane mubo muri afurika no mu yindi migabane itandukanye ariko uyu muhanzikazi we akaba abigegezeho binatanga ikizere ko iyi ndirimbo ishobora gukomeza kuzamura imibare y’abayireba.
Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu isohoka ryayo kugeza n’aho umuhanzi w’ikirangirire Sean Paul w’umunya Amerika yishimiye kuyisubiranamo na Tyla kubera ubwiza n’ubuhanga buyirimo.
Iyo ndirimbo basubiranyemo imaze hanze amezi ane kuko yakozwe ikanashyirwa hanze hashize amezi ane iya mbere igeze hanze cyakora yo ikaba itarazamutse cyane bijyanye n’uko abantu bari babyiteze kuko imaze kurebwa na Miliyoni 15.

