Tyla yeretse abahanzi bo muri Nigeria m’ubworo bw’ikirenge bahora bihariye uduhigo ku mbuga zicuruza umuziki zirimo urwa Spotify.
Umuhanzikazi tyla wo muri afurika y’epfo yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere w’umuhanzi ufite indirimbo yumviswe inshuro nyinshi ku rubuga rwa Spotify mu mateka ya afurika mu muziki.

Ibi uyu muhanzikazi uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi yabigezeho abikesheje indirimbo ye yitwa Water nyuma yo kuzuza abagera kuri miliyari bamaze kuyumva kuva yashyirwa hanze.
Ni ibintu bikomeye kuri tyla cyane ko usibye kuba Ari agahigo ariko Ari n’ikintu kidasanzwe ku mukobwa nk’uyu utamaze igihe kinini muri kariyeri y’umuziki kuko yatangiye gusohora indirimbo byeruye mu myaka ine ishize yonyine.
Indirimbo Water ya tyla yaciye agahigo kuri ubu imaze kurebwa n’abantu miliyoni 290 kuri shene ye ya YouTube mugihe Kingana n’umwaka urengaho ishyizwe ku rubuga rwa YouTube.
Iyi Ni nayo ndirimbo ye yarebwe cyane kuko ikurikirwa n’igishishwa cyayo, Ni ukuvuga Indi isa nayo ariko itarakorewe Amashusho yo imaze kurebwa na miliyoni 61 kuri uru rubuga.
Hashize iminsi itanu uyu mukobwa ashyize hanze indirimbo yasubiranyemo n’umunya amerika Sean Paul bise push 2 start isanzwe Ari iya tyla

tyla yakubise Inshuro abakobwa kuri Spotify
