Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Tyla yeretse burnaboy munsi y’ikirenge kuri Spotify

Tyla yeretse burnaboy munsi y’ikirenge kuri Spotify

Umuhanzikazi Tyla wo muri afurika yeretse abanya Nigeria munsi y’ikirenge nyuma yo kuzamura imibare y’abacuranze imiziki ye kuri Spotify.

Ubusanzwe uyu mukobwa Tyla asanzwe aza mu bimbere bakunzwe kuri uru rubuga rwa Spotify abahanzi bacururizaho umuziki ariko akaza akurikiye abo muri Nigeria bakunda gusimburana ku rutonde rwa Buri kwezi barimo Burnaboy,Rema n’abandi gusa muri uku kwezi kurangiye kwa Mata siko byagenze kuko Tyla yaberetse ubworo bw’ikirenge.

kuri uru rutonde Tyla ayoboye n’abantu bakinnye cyangwa bacuranze ibihangano bye muri uku kwezi Miliyoni 29.5

  • Burna Boy aza ku mwanya wa kabiri ku bantu bagera kuri miliyoni 22.9 bumvise ibihangano bye kuri Spotify.
  • Rema aza ku wa Gatatu aho we yumviswe inshuro Miliyoni 22.7
  • Ayra Starr ari hafi aho ku mwanya wa kane kuri Miliyoni 19.3 bakinnye indirimbo ze
  • Tems uherutse gusubika igitaramo mu Rwanda ari ku mwanya wa gatanu na Miliyoni 16.3 bumvise ibihangano bye muri mata.

Abandi baza kuri uru rutonde barimo:

  • Davido wo muri Nigeria ku bacuranze imiziki ye Miliyoni 11.293
  • Wizkid nawe w’umunya Nigeria ibihangano bye byumviswe inshuro Miliyoni 11.291
  • Omah Lay nawe ni umunya Nigeria yumviswe inshuro Miliyoni 11.2
  • CKay nawe ni undi munya Nigeria yumviswe inshuri Miliyoni 9.9
  • Moliy umunya Ghana umwe akaba n’umwe mubahanzi kazi bagaragara kuri uru rutonde rw’icumi ba mbere utari umunya Nigeria uretse Tyla kuri Miliyoni 9.8.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *