Tylor swift na drake bongeye kwereka abandi bahanzi munsi y’ikirenge kuri Spotify

Abahanzi bakomeye mu muziki ku isi,Drake na Tylor swift bongeye gutokoza amaso y’abahanzi babakurikira ku mibare ya buri munsi y’ababumvira kuri Spotify maze bakomeza kwiharira imyanya y’icyubahiro kuri uru rubuga.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru turimo mu minsi igitangira aba bahanzi bari batangiye bari imbere mu kugira abantu benshi bari Gukunda ibihangano byabo kuri Spotify no kuri iyi nshuro bakomeje kwiharira iyi myanya bagaruka ku mwanya wa Mbere.

Mu byiciro byingenzi bigaragazwa Tylor swift Ari imbere ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe kuri Spotify ku isi yose muri rusange naho Drake akaba ayoboye kuri Spotify muri Amerika.

Cyakora nubwo biri uku mu ndirimbo zikunzwe cyane imwe ku yindi ntabwo hagaragaramo iz’aba bahanzi kuko ku isonga hari iya Huntr yitwa Golden naho muzindi hakaba harimo iza Sabrina carpenter na Alex Warren.

Iyi mibare yose ni ikubiye ku ingengabihe yo kuwa 18 Nzeri 2025 nkuko imbuga zitandukanye zivuga ku bijyanye n’umuziki zibigaragaza ndetse hashingiwe ku mibare yo kuri Spotify icishwaho imiziki y’abahanzi benshi bo ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends