U Rwanda rwongeye gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu 10 biri kuzamuka cyane mu bukungu muri uyu mwaka wa 2025 mu gihe ibindi bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba ruherereyemo bimwe bitagaragara kuri uru rutonde.

Kuri uru rutonde rushya twakozwe m’urubuga rwa Africa facts Zone u Rwanda ruza ku mwanya wa munani ruhuriyeho n’ibihugu birimo Benin na Ethiopia ku kigereranyo cya 6.5%.
Urutonde Rwose ruteye uku:
- South Sudan ku kigereranyo cya 27.2%
- Libya ku kigereranyo cya 13.7%
- Senegal ku kigereranyo cya 9.3%
- Sudan ku kigereranyo cya 8.3%
- Uganda ku kigereranyo cya 7.5%
- Niger ku kigereranyo cya 7.3%
- Zambia ku kigereranyo cya 6.6%
- Benin ku kigereranyo cya 6.5%
Umwanya Ihuriyeho n’u Rwanda na Ethiopia ibi bihugu byose ku kigereranyo kimwe cya 6.5%
Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda harimo:
Cote D’Ivoire iri ku kigereranyo cya 6.4%
Uru rutonde Kandi rwashyizwemo bimwe mu bihugu byo muri Asia birimo ubuhinde buri ku kigereranyo cya 6.5%.
Ku rutonde rusange hiyongeramo ibihugu birimo Guyana iri ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Sudan n’ikigereranyo cya 14.4%(Guyana), Palau ku mwana wa Gatanu ku rutonde rusange n’ikigereranyo cya 8.5%, n’ibindi nka Bhutan iri ku kigereranyo cya 7.2%.

U Rwanda ruri kuzamuka mu bukungu

