U Rwanda na Seychelles byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye no kuzamura ireme n’imikorere y’urwego rushinzwe serivisi z’igorora. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 31 Werurwe 2025, hagati ya Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi, n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Amagereza muri Seychelles, Janet Georges.
Komiseri Janet Georges yagaragaje ko aya masezerano azagirira akamaro ibihugu byombi, mu gihe Umuvugizi wa RCS, CSP Thérèse Kubwimana, yavuze ko azafasha u Rwanda kongera ireme ryo kugorora kinyamwuga.
U Rwanda na Seychelles bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu 2010. Bifitanye ubutwererane mu Nteko Zishinga Amategeko no kuri za Ambasade. Muri Kamena 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriye uruzinduko muri Seychelles, aho hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.
Ibihugu byombi kandi byavanzeho Visa hagati y’abaturage babyo, ndetse bifitanye ubufatanye mu by’umutekano wo mu mazi, kurwanya iterabwoba, guhanahana amakuru no gutanga amahugurwa. Mu Rwanda habarizwa amagororero 13, arimo n’irifungiwemo abana bari munsi y’imyaka 18.