Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi nyuma y’ibitero byagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’Umutwe wa FDLR, bigahitana abaturage batanu mu Karere ka Rubavu ndetse hakagira abandi benshi barakomereka.
Ibitero byatangajwe ku wa 27 Mutarama 2025, nyuma y’uko ingabo za FARDC zatsinzwe na M23 mu Mujyi wa Goma, aho zahise zitangira kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda. U Rwanda rwamaganye ibi bitero byagabwe mu Mujyi wa Rubavu, aho byahitanye abaturage , abandi bagakomereka. Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ibi bitero byatewe ku bushake n’ingabo za FARDC.
Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko ibi bitero byagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mu karere cyakomeje kuba kibi, ndetse ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufata ingamba zose zishoboka ngo yirinde ibihungabanya umutekano w’igihugu. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’intambara byakozwe ku butaka bw’u Rwanda ari ibyaha bidakwiye kwihanganirwa.
Ambasaderi Rwamucyo yagarutse ku ngaruka z’ibitero byagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR mu Burengerazuba n’Amajyaruguru, aho byagiye bigira ingaruka ku baturage. Yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwarwaniye amahoro kandi ko rwamaze guhura n’ibibazo byinshi mu gihe cy’intambara, ariko rukaba rwarakoze ibishoboka kugira ngo rwubake amahoro.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zashyize ingamba zo kugenzura umutekano ku mupaka, ndetse zirashe ibisasu byinshi byaturutse muri RDC. Ibi bikorwa by’ubwirinzi byafashije mu guhangana n’ibitero by’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza gukurikirana umutekano, ibikorwa by’ubwirinzi byatangajwe ko bizakomeza gukazwa kugira ngo abaturage b’u Rwanda bagire umutekano usesuye, ndetse u Rwanda rugaragaje ko rwiteguye guhangana n’umwanzi wese washaka kubangamira igihugu.


