U Rwanda nk’igihugu cyo muri afurika byumwihariko mu gace k’uburasirazuba cyashyizwe ku rutonde rw’ibihugu byorohereza abakerarugendo haba abo mu mahanga no mu gihugu kuhakorera ingendo zigamije gutembera mu bice bitandukanye byaho.
Kuri uru rutonde hashyizweho ibihugu mu bice byose by’isi ni ukuvuga ni Urutonde rw’isi yose ariko rugaruka ku ibiri ku isonga mu koroshya ibisabwa mu ngeri zose bisabwa abashaka gutembera muri ibi bihugu.
Mu bihugu biherereye ku mugabane wa afurika kuri uru rutonde hajeho ibihugu bitanu muri 15 byashyizwe mu bya mbere aribyo u Rwanda, Ghana, Burkina Faso,Mali na Malawi.
U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu kuri uru rutonde aho rubanzirizwa na Laos iri ku mwanya wa Mbere igakurikirwa na Kazakhstan ya kabiri U Rwanda rugakurikira Ari u rwa Gatatu
Igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugaragara neza mu bihugu byo mu mahanga kubera uburyo bwiza Kandi bworoshye rushyiriraho abantu bifuza kurukoreramo ubukerarugendo nko kubafata neza haba mu buryo babaho mu bihe bamara muri iki gihugu.
Ikindi ni uburyo bushyirwaho bwo kugabanyiriza ibiciro abahatemberera mu bice by’ubukerarugendo nka pariki zitandukanye no mu bindi bice nyaburanga biri muri iki gihugu.
Igihugu cya Ghana kiri ku mwanya wa Kane, Burkina Faso iri ku mwanya wa karindwi,Mali ikaba kuwa cyenda naho Malawi ikaba kuwa Cumi na Kane.

