U Rwanda Rwatangaje Ko Abaturage Barwo Batanu(5) Aribo Bamaze Kumenyekana Ko Bahitanywe N’amasasu yarashwe Mu Karere Ka Rubavu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig. Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’Umutwe wa FDLR zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, mu masaha ya mbere ya tariki 27 Mutarama 2025. Ibyo bisasu byahitanye abaturage 5, abandi 35 barakomereka.

Abaturage barimo abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC, aho ibitero byaturukaga mu mpande zombi byahitanye benshi. Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ibikorwa byo kwita ku bafite ibikomere byakozwe hakoreshejwe ibigo nderabuzima bitandukanye. Yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zihumuriza Abanyarwanda, zikabamenyesha ko umutekano uri mu Rwanda utekanye, kandi ubusugire bw’igihugu burinzwe neza.

Brig. Gen Rwivanga yasobanuye ko RDF yagiye iburizamo ibisasu bifatiye mu kirere kugira ngo bitagera ku butaka bw’u Rwanda, kandi yemeje ko ingabo za FARDC na FDLR zarashoboye kwambuka umupaka ugera mu Rwanda nyuma y’aho batakaje imirwano.

Kugeza ubu, Ingabo z’u Rwanda ziri gukurikirana ibitero byaturutse muri RDC, aho abasirikare ba FARDC bari basanzwe bahungira mu Rwanda, bagiye gusakwa ndetse baturikanya intwaro bari bitwaje.

Abanyarwanda bakomeje guhabwa umutekano, hamwe n’impunzi z’Abanye-Congo zari guhungira mu Rwanda, zakiriwe neza muri kigo cy’Urubyiruko cya Vision Jeunesse Nouvelle.

Brig. Gen Rwivanga yavuze ko RDF iri mu myiteguro ikomeye, ikaba yiteguye guhangana n’ibitero byose byagabwa ku butaka bw’u Rwanda, kandi ko ingabo z’u Rwanda ziri ku murongo wo gukomeza gucunga neza umutekano w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends