Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Ubudasa kuri Isimbi ya Murungi Sabin yaciye agahigo Gakomeye

Ubudasa kuri Isimbi ya Murungi Sabin yaciye agahigo Gakomeye

Isimbi ya Murungi Sabin yaciye agahigo Gakomeye mu bakoresha urubuga rwa YouTube mu Rwanda bazwi nk’aba blogger, nyuma yo kugira abarenga miliyoni magana ane bamaze kureba Ibikorwa bye kuri uyu muyoboro.

Ntabwo bisanzwe kuko ni umwe wenyine ubigezeho mubo bahuje umwuga w’itangazamakuru ndetse ikirenze ibyo nuko niyo urebye abahanzi usanga ntawe urabigeraho mu Rwanda n’umwe.

Umuyoboro wa Isimbi TV kugeza ubu umaze gushyirwaho ibiganiro birenga ibihumbi bine n’abawukurikira miliyoni irenga mugihe kingana n’imyaka umunani ikora kuko yatangiye gukora mu mwaka wa 2017.

Iyi shene ya YouTube yitwa Isimbi TV ni iya Murungi Sabin umwe mubanyamakuru bakunzwe kubera ibiganiro akora ndetse yagiye yongera igikundiro cye kubera Inkuru z’ubuvugizi kuri Rubanda.

Usibye iyo shene ya Isimbi, Murungi Sabin Afite ibikorwa bitandukanye birimo n’ikinyamakuru gitambutsa amakuru yanditse gishamikiye kuri uyu muyoboro, si icyo gusa kibishamikiyeho kuko mubigo Afite harimo n’ikigo gikora ibijyanye N’amafoto n’amashusho mu birori bitandukanye.

Amashimwe ni yose kwa Sabin Wujuje miliyoni enye zabarebye ibikorwa bye kuri YouTube

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *