Abarwanyi umunani bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo batorotse bakishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda, batanze ubuhamya bukomeye ku mikorere y’iyo mitwe, ubufatanye bwayo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’iz’u Burundi mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Niyitanga Gervais, umwe mu batorotse, yavuze ko ingabo z’u Burundi zifatanya n’iyo mitwe mu bikorwa byo kurwanya M23, zikanafasha mu kubaha intwaro n’ibikoresho byifashishwa mu bitero. Ishimwe Patrick, nawe watorotse FDLR, yahishuye ko FARDC ikorana bya hafi n’iyi mitwe mu kuyifasha kugaba ibitero ku mutwe wa M23 no guhungabanya umutekano mu karere.
Mugisha, watorotse umutwe wa Wazalendo, yavuze ko hari abicwaga bazizwa gusa uko bameze. Yagize ati: “Habaga abicwa bazira ko basa n’Abanyarwanda cyangwa bafite amazuru maremare.” Urubyiruko rwatorotse FDLR na Wazalendo rwasobanuye ko bategekwaga guhohotera abagore no kwiba abaturage amafaranga binyuze mu bitero bagabaga ku ngo zabo.
Bamwe mu bahoze muri iyo mitwe berekanye bimwe mu bice bya RDC barwaniyemo, banavuga amazina y’abakuru b’iyo mitwe bakiri muri ibyo bikorwa. Bavuze ko izo ntambara zaganishaga ku gusenyuka kw’imitwe no kugwa mu macakubiri y’imbere yayo.
Aba batorotse bahamije ko FARDC ifatanya n’iyi mitwe mu bikorwa byose, bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Bavuze ko mu gihe bakiri muri iyo mitwe babonaga neza uburyo ibyo bihugu bifatanya muri uwo mugambi.
Aba batorotse bashimye uburyo u Rwanda rwabakiriye, bemeza ko bifuza gutangira ubuzima bushya bw’amahoro. Bavuze ko ibyo babonye n’ibyo banyuzemo byabaye isomo rikomeye kuri bo, kandi basabye abandi barwanyi bagenzi babo kuva muri iyo mitwe yitwaje intwaro bagahitamo amahoro.
