Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Ubukungu bwa Elon musk ntibwamanutse ngo bimukure ku mwanya yahozeho mu by’ubutunzi

Ubukungu bwa Elon musk ntibwamanutse ngo bimukure ku mwanya yahozeho mu by’ubutunzi

Mugihe abakurikirana bya hafi uburyo abaherwe bafite agatubutse ku isi bagiye bagaragaza ko ubutunzi bw’umugwizatunga wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Alon musk butakigenda ku muvuduko byahozeho.

Ni nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika ubwo hatorwaga Perezida Donald trump usanzwe Ari Inshuti ya Elon musk agahita amuha inshingano bityo Kwita no kuzuza izo nshingano bigatangira kugendesha gake ibikorwa bye bye buri munsi byanageze ku kugabanuka ry’umuvuduko w’ubutunzi bwe.

Nubwo bimeze uko Uyu mugabo yagiye agaragaza ko ahangayikishijwe n’umuvuduko ibikorwa bye biri kugendaho ndetse atangaza ko Agiye kongera gushaka Umwanya wo kubyita ho yaje no kubikora mu minsi mike ishize kuko ubu yamaze gusezera ku nshingano yari Afite yahawe na Donald trump.

Dore uko ubutunzi bw’abakire ba mbere ku isi buhagaze bakiyobowe na Elon musk udahwema gukora ibikorwa by’ikoranabuhanga rihambaye mu isi birimo imodoka zidasanzwe n’ibindi.

Elon musk ayoboye abandi bagwije amafaranga menshi kuko abarirwa arenga Miliyari hafi 400 y’idorali akaba akurikirwa n’umunyemari Mark Zuckerberg ufite ibikorwa by’itumanaho bikomeye ku isi ufite ubutunzi bubarirwa asaga Miliyari 250 zirengaho z’amadorali.

Bakurikirwa na Jeff bezos ufite ubutunzi busaga agaciro ka Miliyari 240 z’amadorali nawe ukurikirwa n’umuherwe witwa Larry Ellison uri ku butunzi bwa Miliyari 215 mu madorali.

Ku mwanya wa Gatanu Ari nawo iriho umuntu utari umunya Amerika muri aba bakire bakomeye bafite amafaranga menshi ku isi ni Bernard Arnault ufite asaga Miliyari 190 y’amasorali we akaba Ari umufaransa ukora ibikorwa by’ishoramari.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *