Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Ubukungu: Kompanyi ya Apple na Microsoft ziyoboye izindi mu zifite agaciro ku isi

Ubukungu: Kompanyi ya Apple na Microsoft ziyoboye izindi mu zifite agaciro ku isi

Kompanyi ya Apple ikora ibijyanye n’itumanaho n’ibikoresho byaryo kimwe n’iya Microsoft ziri imbere y’izindi zisanzwe zizwi ku isi mu gutunga agatubutse ku isi yose.

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite kompanyi zikomeye mu butunzi n’agaciro ku isi kuko ku rutonde rwa kompanyi 8 za mbere 7 muri zo ari izo muri amerika mugihe imwe rukumbi ariyo igaragara kuri urwo rutonde ya Saudi Aramco.

ku mwanya wa mbere hari urubuga rwa Microsoft yo muri Amerika ihagaze agaciro ka Tiriyoni 3.21 y’idorali ikurikirwa na Apple ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telefone n’izindi yo ihagaze agaciro ka Tiriyoni 3.17 nayo yo muri Amerika.

Kompanyi nya Nvidia iri ku mwanya wa gatatu ku gaciro nka Tiriyoni 2.77 y’idorali ikaba ikurikirana na Kompanyi ya Amazon ikora ibikorwa by’ubucuruzi bwo kuri murandasi bwiganjemo ibikoresho binyuranye, uru rubuga rwo rukaba rufite agaciro ka tiriyoni 1.99 mu mafaranga y’amadorali.

Alphabet nayo yo muri Amerika iri ku mwanya wa Gatanu ikaba ibarirwa agaciro ka Tiriyoni 1.95 mugihe ku mwanya wa gatandatu hari Kompanyi ya Saudi aramco ifite agaciro ka Tiriyoni 1.6 y’amadorali.

Kompanyi ya Meta igenzura imbuga nkoranyambaga zirimo facebook,twitter nizindi iza ku mwanya wa karindwi kuko ifite agaciro ka Tiriyoni 1 n’ibice 4 y’amadorali ikurikirwa na Hathaway ifite agaciro ka Tiriyoni 1.1.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *