Umuhanzi w’umunya Tanzania, Diamond Platnumz yahishuye ko asanzwe afite umugore anavuga ikintu gikomeye nyuma y’ubukwe bwa Juma Jux aherutse gutahira ubukwe.

Naseeb Abdul Juma Assack umenyerewe mu muziki wa Tanzania ku mazina ya Diamond platnumz yashize yemera ko afite umugore babana mu gihugu cya Tanzania gusa ko yifuza undi wa kabiri.
mu magambo y’uyu muhanzi wavuze ko asanzwe afite umugore babana iwabo muri tanzania ariko ko ubu aakeneye undi mugore kuko akeneye ibyishimo kimwe n’abandi bagabo nkawe.
yakomeje ashimangira ibi avuga ko akeneye gushyingiranwa n’undi mugore wa kabiri atitaye kuri rubanda bashobora kumucira urubanza bitandukanya n’ibyifuzo bye.
ibi abivuze nyuma yo gutaha ubukwe bwa mugenzi we nawe w’umuhanzi ariwe Juma jux uherutse gukora ubukwe n’umukobwa wo muri Nigeria witwa Priscilla Ojo.
Ni ubukwe bivugwa ko bwatwaye akabakaba miliyari irenga y’idorali cyane ko uyu Diamond Platnumz we ubwe yakoresheje muri ubu bukwe arenga miliyoni 670 y’amanyarwanda.
Diamond platnumz yanagaragaye abyinana n’umukobwa w’ikimero biri mu byatumye abantu bakeka ko yaba ari we amaso n’umutima bye biriho bikaba impamvu yo gufata gahunda yo gukora ubukwe.

