Ubumwe n’urukundo bikomeze biturange: ubutumwa bwa Rukotana Victor muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Umuhanzi nyarwanda ukora umuziki mu njyana gakondo yifatanyije n’abanyarwanda n’isi muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu gihe abanyarwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kugaragaza u kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

kuri iyi nshuro umuhanzi nyarwanda Victor Rukotana nawe yagaragaje ko yifatanyije n’abandi banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 anagenera ubutumwa abanyarwanda.

Victor Rukotana yagize ati ” muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urubyiruko twibuke ko ibi byose tubona byiza bitwikiriwe n’amahoro yuzuye, byavuye mu byuya ndetse n’amaraso y’abana b’abanyarwanda bitanze batizigamye banganaga natwe“.

Urugamba rurakomeje, imyaka yashize twari Rwanda rw’ejo none ubu turi Rwanda, bityo rero ni ahacu ho gukomeza gusigasira ibyo twagezeho, tunakebure bagenzi bacu bagisabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bacire birarura.

Dufatane urunana dukumire uwo ari we wese uhirahira kuducamo ibice, ubumwe n’urukundo bikomeze biturange.

Ni ubutumwa bw’umuhanzi gakondo ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends