Uburusiya bwatangaje “ingamba zihutirwa” nyuma y’igitero gikomeye cya drones cya Ukraine ku nyanja y’umukara

Novorossiysk, Uburusiya – Tariki 24 Nzeri 2025 Uburusiya bwatangaje ingamba zihutirwa (state of emergency) mu mujyi w’icyambu cya Novorossiysk nyuma y’uko ingabo za Ukraine zateye iki gice hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) zituruka mu kirere ndetse n’izo mu mazi, bigatera ibihombo byinshi ndetse bikaba byahitanye ubuzima bw’abaturage.

Guverineri wa Krasnodar, Veniamin Kondratyev, yemeje ko abantu babiri bapfuye, abandi barindwi barakomereka, harimo umwana. Igitero kandi cyangije inzu nyinshi zituwemo n’abaturage, imodoka, ndetse n’inyubako z’ubucuruzi.

Inyubako ikoreramo Caspian Pipeline Consortium (CPC), imwe mu mishinga ikomeye yohereza peteroli hanze, nayo yibasiwe n’ibi bitero, bituma abakozi bahungishwa kugira ngo barokorwe.

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora gukurikiraho, ubuyobozi bw’aka gace bwemeje ko abaturage bamwe bo mu turere twa Sochi na Tuapse bahungishwa, mu gihe ingendo z’amato mu nyanja mu gace ka Gelendzhik zahise zibuzwa.

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Uburusiya bwavuze ko byibuze drones 100 za Ukraine zagerageje kwinjira mu gace ka Novorossiysk, zimwe zirahanurwa, ariko izindi zikagerageza kugera ku ntego.

Iki gitero gishya kije mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje gukara, by’umwihariko mu bikorwa byo ku nyanja y’Umukara, aho Uburusiya bukunze gushyira ibikorwaremezo n’imitwe y’ingabo zabwo.

Ni ubwa mbere mu mezi make ashize Novorossiysk igabweho igitero gikomeye kingana kuriya.

Abasesenguzi bavuga ko iki gitero gishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwa peteroli no gutwara ibicuruzwa mu nyanja y’Umukara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends