
Kugabanya ibiro ni urugendo rutandukanye kubantu bose,ariko rufite amahirwe menshi yo kugerwaho iyo umuntu akurikije uburyo buhuye n’imico y’igihugu cye,amahitamo y’ibiribwa, n’imyitozo ngororamubiri . Mu mico itandukanye y’isi,abantu bafata ubwoko butandukanye bw’amafunguro,bakagira imyitozo yihariye,ndetse n’imigenzo y’ubuzima bwiza igamije gufasha umuntu kugumana ibiro mu rugero rwiza

Mu bihugu byo muri aziya usanga abantu baho bita ku kurya amafunguro abafasha mu kurwanya ibiro birenze. Cyane cyane usanga bakunda gufungura imboga, umuceri,amafi ,hamwe n’icyayi k’ibyatsi.Mu bihugu nko ku buyapani n’ubushinwa bizera ko gufata amafunguro make kandi atarimo ama vuta menshi aribwo buryo bwiza bwo kubaho neza. Niyo mpamvu usanga ubantu baho ba dakunze ku byibuha cyane, kubera ko ibyo biribwa bigira uruhare mu kugabanya ibiro.

Mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi abenshi bakoresha uburyo bwo kugabanya amakarori no gukora siporo ngufi buri munsi. Mu bufaransa n’ubutariyani bafata amafunguro afashe,ariko akaranze muburyo bworoheje,bigatuma bakomeza ubuzima bwiza butagizweho ingaruka n’ibiro byinshi.

Ibihugu byo muri afurika bishingiye kukurya ibiryo byo mu muco wabyo,nkuko mu Rwanda usanga turya ibyo twita ngo ni ibinyarwanda.Ibikunze kuribwa harimo ibishyimbo,ibigori n’imboga ,bikabafasha kugira ubuzima bwiza.Abantu benshi muri afurika bakunze kugabanya ibiro bagenda n’amaguru ,bari gutembera cyangwa bagiye aho bakorera mu kazi kaburi munsi.

Mubihugu byo muri Amerika usanga hari uburyo bwo gukoresha siporo munzu zabugenewe n’imyitozo yihariye nka yoga. kandi hari na gahunda y’imirire aho usanga umuntu ahabwa gahunda y’ibiribwa akwiye kujya arya buri munsi.

kugabanya ibiro ntibishingira gusa kubyo kurya cyangwa siporo, ahubwo biterwa n’uko abantu bafata amafunguro bakurikije umuco wabo mu gihugu cyabo. Iyo umuntu akurikije umuco we biramworohera cyane ku gumana ibiro biri kurugero rwiza bidahindagurika.Bityo buri muntu wese ashobora guhitamo uburyo bumunogeye,ariko igihuriweho n’abantu bose ni ukurya ibiribwa bifashe no gukora siporo zoroheje,ugasanga aribyo byingenzi cyane.
