Abahanga mu bushakashatsi bavuga ko hagezwe ku bushakashatsi bwemeza ko mu bibigu birimo ubugereki na irelandi umubyeyi bimusaba byibuze kubona urubyaro ku myaka 31 y’amavuko.
Ni ubushakashatsi bugaragaza ibihugu bitandukanye byakozweho inyigo aho mu bindi byakozweho harimo ubutaliyani, ubuyapani nibindi byiganjemo ibiherereye ku mugabane wa Asia n’uburayi nk’ubwongereza,ubudage n’ibindi byinshi bitandukanye ku mibare y’ibiva muri ubu bushakashatsi.
Ibihugu biri kuri uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ni ibifite imibare iri hejuru y’ababyara bwa mbere bakuze kurusha abandi ku ijanisha aho ibi bihugu biyobowe na Iceland igaragaramo ababyara bwa mbere bari ku myaka 31.4.
Ibihugu birimo ubutaliyani,esipanye na koreya y’epfo bifite ababona urubyaro barengeje imyaka 31 ariko itarenze 32 nk’uko ibyavuye mu bushakashatsi bibivuga naho ibirimo ubugereki, Ireland n’ubusuwisi nikaba bitajya hasi ya 30.

