Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubuzima > Ubushinwa: Muri Iki Gitondo Cyo Kuwa Kabiri, Umutingito Wibasiye Agace Ka Tibet Ko Mubushinwa

Ubushinwa: Muri Iki Gitondo Cyo Kuwa Kabiri, Umutingito Wibasiye Agace Ka Tibet Ko Mubushinwa

Kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, umutingito uri ku gipimo cya 7.1 wibasiye Umujyi wa Shigatse, umwe mu mijyi yera ya Tibet, nk’uko byatangajwe na US Geological Survey. Gusa, televiziyo ya Leta y’u Bushinwa (CCTV) yavuze ko uyu mutingito wari ku gipimo cya 6.8.

Ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko amazu arenga 1,000 yangiritse cyane, ndetse hakurikiyeho ibiturika byoroheje. Jiang Haikun, umushakashatsi ku Kigo cy’u Bushinwa gishinzwe gukurikirana imitingito, yavuze ko hari ibyago by’uko habaho undi mutingito muto uri ku gipimo cya 5 ariko ko iby’uko habaho undi mutingito ukomeye bidashoboka cyane.

Perezida Xi Jinping yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gushaka abarokotse no kubafasha kwimurwa mu buryo bwihuse. Ingabo z’u Bushinwa zatangiye ibikorwa byo gutabara, hifashishijwe drones, mu gihe hari ibibazo by’umuriro n’amazi byahagaze muri aka gace gafite ubushyuhe buri munsi ya zeru.

Mu Karere ka Tingri kari hafi y’epicentre, ibikorwa byo gusura Umusozi wa Everest byahagaritswe, naho abari muri ako gace bakurwa mu mazu yabo bajyanwa ahantu hizewe.

Umutingito kandi wumvikanye mu bice bimwe by’u Buhinde na Nepal, ariko nta mpanuka cyangwa ibyangiritse byahagaragajwe muri ibyo bihugu.

Uyu mutingito wibasiye akarere kazwiho kuba ku murongo w’ahakunze kuba imitingito, cyane ko muri 2015 undi mutingito wa 7.8 muri Nepal wishe abantu hafi 9,000, ugakomeretsa abarenga 20,000.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *