Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda yiyongereye ku bandi bantu bibyamamare bamaze kugaragaza ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

mu magambo ye uyu mugabo wabaye ikirangirire cyane mu myidagaduro y’u Rwanda(Alex Muyoboke) yagize inama agenera abanyarwanda cyane urubyiruko.
yagize ati ” Turi u Rwanda, u Rwanda ni twe, Rubyiruko nimwe mbwira cyane. Jenoside yakorewe abatutsi, yarateguwe ishyirwa mu bikorwa n’urubyiruko irongera ihagarikwa n’urubyiruko.
Yakomeje agira ati ” mureke kwirara ngo murangazwe n’ibitabafitiye akamaro ngo murangazwe na ba sekibi bashaka gutoba amateka, bakongeza ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakoresha imbuga nkoranyambaga.
rubyiruko rero muze tubarwanye Twese hamwe.
Muyoboke Alex yabaye umujyanama w’abahanzi bagize amazina akomeye mu rwanda barimo itsinda rya Charly na Nina, the ben n’abandi benshi.
