Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Ubutumwa bwa Nel Ngabo na Isheja sandrine Butera muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubutumwa bwa Nel Ngabo na Isheja sandrine Butera muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Umuhanzi nyarwanda Nel Ngabo na Sandrine isheja butera batambukije ubutumwa bwabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

mu buryo bw’ijwi, Umuhanzi Nel ngabo yatambukije ubutumwa bwe muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nel Ngabo yagize ati ” Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, nifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe, muri iki gihe hari abapfobya ndetse bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, Nkaba nsaba urubyiruko cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka. twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside.

hari kandi n’ubutumwa bw’umuyobozi mukuru wungirije wa RBA, Isheja sandrine butera muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yagize ati ” Ibi si filime twarebye, si inkuru twahimbye”. Ni ubuzima/urupfu twabayemo.

Rubyiruko ntimuzigere mujya ku ruhande rw’umwijima.

Ntimuzemere ko hari umuntu wabasubiza muri biriya bihe by’umwijima. mumenye ukuri,mugaragare ku mucyo murwanire ubuzima.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *