Ubutumwa bwabatamaje: Ishyamba si ryeru mu rugo rwa Zari na Shakib Cham

Umushabitsi akaba n’umukinnyi wa Filime Zari hassan aravugwaho kongera kuba atabanye neza n’umugabo we Shakib cham nyuma yo kugaragara asa nusubirikanya n’umugabo we amagambo ateye amakenga.

Nyuma yo gushyira ubutumwa bwe ku rubuga rwa Twitter asa nugira abantu inama ku bifitanye isano n’urukundo umugandekazi uzwi mu myidagaduro nka Zari yaje gutenguhwa n’umugabo we amusubiza igisubizo cyatumye abantu bavuga ko mu rugo rwabo bishobora kuba byongeye kwanga.

Ibi byabaye kuri uyu wa 16 Mata 2025 ubwo uyu mugore wa Shakib Cham (Zari) yashyiraga ubutumwa kuri X yahoze ari twitter avuga ko Ntawabasha gushimisha amarangamutima ya buri muntu, bityo umuntu yagahisemo kubanza kwita ku munezero we.

ntibyatinze, kuko nyuma y’ubwo butumwa bwa Zari umugabo we Shakib Cham yahise aza abusubiza ho abwira Zari ko akwiye gukura akamenya uko bakunda.

Abantu bazamukiye kuri ayo magambo y’aba bombi hatangira gukekwa umubano uri aho umwanzi ashaka kuri uyu muryango udatana no gushondana, dore ko bakunda gukozanyaho cyane nk’igihe uyu mugore yagiye avuga ko azageraho agashaka undi mugabo cyane ko ngo afite ubushobozi bwo gushimisha abarenze umwe.

Ni kenshi kandi aba bagiye batandukana by’igihe gito kubera umwiryane hagati yabo bakongera bagasubirana nubwo umunezero wabo utamara kabiri.

ubusanzwe Zari hassan ni Umugande wigeze kubana n’umugabo wa mbere waje kwitaba imana witwa Semwaga,nyuma yaje kujya mu rukundo na Shakib baje no gusezerana kubana akaramata gusa mbere ya Shakib yari amaze gutandukana n’umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania witwa Diamond Platnumz.

Zari na Shakib bongeye kugaragaraho kudahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends