K’umunsi wejo hashize ku wa Gatatu, ubuyobozi bwa APR FC bwasangiye n’umutoza Darko Nović n’abungiriza be, mu rwego rwo kubasezera no kubashimira uko babanye mu mezi 11 bari bamaze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ni nyuma y’uko aba bombi bemeranyije ko basesa amasezerano maze APR FC yemera kubahemba amezi 6 arimbere ubundi bagatandukana k’ubwumvkane.
K’umunsi wo ku wa Kabiri nibwo hiriwe amakuru avuga APR FC yirukanye umutoza wayo Darko Novic habura imikino itatu ngo shampiyona irangire abantu benshi bibazaga icyintu gitumye APR FC yirukana umutoza kandi nyamara agifite amahirwe yo kwegukana shampiyona, Gusa APR FC yaje gutangaza ko batandukanye k’ubwumvikane bw’impande zombi bahisime gusesa amasezerano nyuma y’amezi 11 yaramaze atozo iy’ikipe y’ingabo z’igihugu.
APR FC k’munsi wejo nibwo ubuyobozi bwa APR FC burangajwe imbere na Brig Gen Deo Rusanganwa, na kapiteni w’abakinnyi Niyomugabo Cloude n’abatoza basigaranye APR FC nibwo bahuraga na Darko n’abungiriza be babibri bafatanyaga maze babasezera mu cybahiro barasangira babashimira ibyo bakoze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze muri APR FC babifuriza ashya n’ihirwe aho bazerekeza hose.
Darko Novic yari yarasinye imyaka itatu gusa harimo ko indi myaka izajya isinywa bigendanye n’uko yitwaye gusa k’ubwumvikane bamwemereye ko bazamuhemba amezi 6 arimbere ubundi ikarangira, yari umutoza ufata amafaranga agera ku bihumbi 35$ hamwe n’abungiriza be, kugeza ubu APR FC iri gutozwa naNdoli Mugisha wari uzanzwe atoza Intare na Ngabo Albert na Bizimana Didier batsanzwe batoza amakipe y’abato ya APR FC nibo bagiye guoza imikino itatu isigaye kugira ngo shampiyona irangire, APRF C iri k’umwanya wa 2 aho irishwa na Rayon Sport inota 1 gusa.
