
SIDA ni indwara iterwa na virusi yitwa VIH, iyo virusi yangiza ubu dahangarwa bw’umubiri,bigatuma umubiri ucika inege kuburyo indwara zoroheje n’i zikomeye bizorohera kwinjira mu mubiri. Kwisi hose SIDA ni kimwe mu bibazo by’ubuzima byugarije isi muri rusange, kandi mu rwanda n’ikibazo gihangayikishije cyane aho usanga abandura cyane ari urubyiruko.
VIH ni virusi yingira mu muburi igasenya uturema ngingo twumubiri twitwa seli tw’ubudahangarwa (CD4).Iyo izo seli zigabanyutse cyane umuntu agera kurwego rwa SIDA, aho umubiri uba utagishoboye kurwanya indwara ku ko ubushobozi bw’umubiri bu ba bwacitse inege.

Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwandura mo aka gakoko gatera SIDA . Bumwe muri bwo harimo ubwo gusangira ibikoresho bikebana n’umuntu wanduye nk’urwembe,urushinge n’ibindi bikoresho.Umuntu ashobora kwandura iyo akoze imibonano muza bitsina idakingiye,umubyeyi wanduye ashobora kwanduza umwana we mu gihe arikubyara cyangwa, guhabwa amaraso atapimwe neza.
Uburwo bwo kwirinda mo iyindwara burahari kandi birashoboka cyane.umuntu akwiye kujya yibuka gukoresha agakingirizo mu gihe agiye gukora imibonano muza bitsina, akirinda gusangira ikoresho bikomeretsa, agapima amaraso neza mbere yo kuyakoresha cyangwa kuyatanga. Mu gihe umubyeyi yanduye ashobora gukoresha imiti igabanya ubukana ku girango atanduza umwana atwite cyangwa yonsa
Mu ntangiriro ibimenyetso bishobora kutagaragara hashize igihe kinini cyangwa gito bitewe n’ubuhangange bw’umubiri.Kimwe mu bimenyetso bikunze kigaragara ni umuriro,umunaniro udashira,kubira ibyuya n’ijoro ,kugira ubugenda kanwa mu kanwa, guhitwa ,kuzana ibiheri kumubiri (ubituri)n’udusebe kugitsina cyangwa mu kanwa.

Ingaruka za SIDA ni nyinshi kandi zikomeye kuko zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, bigatuma indwara zoroheje zibasira umubiri.Habaho kwiyongera kwa kanseri n’indwara z’ibyuririzi(nk’igitinu) ndetse bikagira ingaruka ku muryango no mu buryo bw’ubukungu.
Turabanza nkwibutsa ko nta muti uvura SIDA Burundu uhari , ahubwo hari imiti igabanya ubukana bwayo gusa kuburyo birinda umuntu kwanduza abandi , akaba yanagira ubuzima bwiza .
Ubwandu bwa SIDA n’i ikibazo gikomeye cy’ubuzima, ariko bishobora kwirindwa no gucugwa neza. Uburyo bwo kwirinda n’ingenzi kurusha byose.Kumenya amakuru,kwipimisha hakiri kare,no gukoresha imiti igabanya ubukana bifasha umuntu wanduye kubaho ubuzima bwiza kandi burebure.Kwirinda virusi itera SIDA tubigire ibyacu.
