Ubwenge bw’Ikoranabuhanga rya Typhoon: Uko RAF Yakoresheje Indege za Gisirikare Kurinda Ikirere cya London

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’u Bwongereza baratunguwe ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, ubwo bumvaga urusaku rukaze cyane rwari rumeze nk’iturika rikomeye. Uyu musaku, uzwi nka “sonic boom”, waturutse ku ndege ebyiri za gisirikare zo mu bwoko bwa Eurofighter Typhoon z’Ingabo z’Umuheto w’u Bwongereza (RAF – Royal Air Force), zoherejwe mu kirere mu buryo bwihuse (Quick Reaction Alert).

Izi ndege zaturutse ku kigo cya RAF Coningsby nyuma yo kumenya ko hari indege ya gisivili yo mu bwoko bwa Bombardier Global Express (T7-SGH) yavaga mu mujyi wa Nice mu Bufaransa, ikerekeza ku kibuga cya London Stansted, ariko ikaba yari itakiri mu biganiro na serivisi zigenzura ibirere (Air Traffic Control).

Eurofighter Typhoon ni imwe mu ndege z’intambara zifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko urenze uwijwi (hejuru ya Mach 1, ni ukuvuga hejuru ya 1,235 km/h). Iyo izamura umuvuduko ikarenga imbibi z’umuvuduko w’ijwi, itera imiyaga ikomeye ikavamo urusaku rukomeye cyane, ari rwo bita sonic boom.

Izi ndege kandi zifite:

  • Radar ya AESA (Active Electronically Scanned Array) ibasha kubona ikintu cyose mu kirere n’aho cyihishe.
  • Sisteme ya DASS (Defensive Aids Sub-System) yo kwirinda ibitero byo mu kirere no ku butaka.
  • Engine za EJ200 zitanga imbaraga zidasanzwe ku rugero ruto rw’amavuta.

Uko Byagenze

Nyuma yo kubona ko indege ya gisivili itakiri gusubiza abagenzura ikirere, RAF yahise yohereza Typhoon ebyiri mu buryo bwihuse. Zarengeje umuvuduko w’ijwi ubwo zari mu rugendo rwo kugera aho iyo ndege iri, ari na bwo “sonic boom” yumvikanye mu bice bya Essex, Kent, Cambridgeshire, ndetse na London.

Nyuma y’iminota mike, abapilote b’izo Typhoon bashoboye kugenzura neza iyo ndege, hanyuma ibiganiro bisubukurwa. Indege ya Bombardier yakomeje urugendo igera i London Stansted amahoro, mu gihe izo za gisirikare zasubiye ku kigo cyazo.

Sonic Boom: Ibyo Ukwiye Kuyimenyaho

Sonic boom ni urusaku rukabije ruturuka ku mpinduka z’umuyaga mu gihe ikintu kirengeje umuvuduko w’ijwi. Rushobora gutera ibintu gucicikana cyangwa inzugi gukubita, ariko ntirugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu mu bihe bisanzwe.

Ibi byerekana uburyo u Bwongereza bufite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rihanitse mu gucunga umutekano w’ikirere cyabwo, bukaba bushobora kugera ku kintu cyose giteje urujijo mu minota mike, kikagenzurwa hatabayeho gutakaza igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends