Ubwumvikane bucye hagati ya rutahizamu Viktor Gyökeres na Sporting CP kubijyanye n’amafaranga agomba kugurishwa

Rutahizamu w’umunya Suwede w’imyaka 27 y’amavuko  Viktor Gyökeres ukomeje kuvugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi dore ko yagiye avugwa mu makipe menshi ko amaushaka cyane yamaze kubwira ikipe ya Sporting CP ko atazongera kuyikinira ko igomba kumureka akanjya gushakira ahandi,kuko barenze ku amasezerano bagiranye.

Viktor Gyökeres  arashinja Frederico Varandas umuyobozi wa Sporting CP atubahirije amasezerano yavugaga ko agomba kumurekura amugurishije Miliyoni €60 hakiyongeraho Miliyoni €10 y’inyongera, ariko Perezida wa Sporting CP yabirenzeho we asaba amakipe yifuzaga uyu musore miliyoni €80. Ibi byarakaje cyane Viktor Gyökeres   wifuzwa cyane n’amakipe ayobowe na Manchester United, nk’uko ikinyamakuru cyo mur Portugal cyitwa Portugal Record cyabitangaje ,iki kinyamakuru cyavuze ko Viktor Gyökeres   yamaze kubwira iyi kipe ko atazongera kwinjira mu ikibuga akinira iyi kipe ukundi.

Mu nkuru iki kinyamakuru Portugal Record cyasohoye  ahagaragara cyagize giti” Rutahizamu w’Umunya-Suwede ntazongera kwambara umwambaro wa ‘Lions’. Gyökeres yabibwiye ubuyobozi mu magambo mu masaha make ashize, bitewe n’akajagari kavutse mu bwumvikane bagiranye kuva mu kwezi kwa Nzeri, none akaba ko butubahirijwe.”

Kugeza kuri ubungubu Ikipe ya Sporting CP iyobowe na Varandas ntacyo iratangazwa kubyo uyu musore abashinja niba koko bararenze ku amasezerano bari baragiranye mu rwego rwo guca integer amakipe amushaka cyangwa kuba ishaka kumwungukaho amafaranga menshi anyuranyije n’ibyo bari bemeranyijwe, gusa biteganyijwe kuri uyu wa gatatu Varandas haricyo ari buze gutangaza mu muhango wo gufungura igice gishya Cy’Inzu ndangamurage iri I Leiria.

Ibi bishobora kuza kwihutisha gusoka k’uyu mosore mu ikpe ya Sporting CP, ikipe iri imbere ihabwa amahirwe ari ikipe ya Manchester United ko ishobora kuza kumwegukana gusa Amakipe arimo nka Arsenal nayo ngo ijisho ntago irarikura kuri uno rutahizamu wigaragaje umwaka w’imikino ushize.

Viktor Gyökeres arashinja Sporting CP kumushakahomo amafaranga menshi atandukanye nayo bumvikanye

Bari bumvikanye ko agoma kuzagurishwa Miliyoni €60 gusa Sporting CP yo imushakamo Miliyoni €80

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends