UEFA Champion League: Liverpool yatsindiye PSG m’urugo,naho Barcelona na Bayern Munchen nazo zitwara neza

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 5 Werurwe 2025, nibwo  habaye imikino ikomeye ya UEFA Champions League ya 1/8 cy’irangiza, aho Liverpool yari yasuye Paris Saint-Germain (PSG) kuri Parc des Princes maze iyitsinda igitego 1-0. Uyu mukino wari utegerejwe n’abatari bake, kuko wahuje amakipe abiri akomeye ku mugabane w’u Burayi.

Igice cya mbere cyatangiye ku muvuduko ukomeye amkipe agenda imwe iva ku izamu indi nayo ijya kurindi,ariko ikipe ya PSG isatira cyane ariko ishoti rya Fabian Ruiz ku munota wa 8 ntiryagize icyo ritanga. Ku munota wa 27, Paris Saint-Germain yabonye uburyo bukomeye ariko umunyezamu wa Liverpool, Allison Becker wagize umukino mwiza kuko yaraye akuyemo imipira myinshi yabazwe, aritabara. Liverpool yakomeje kugorwa n’igitutu cya PSG, ariko mbere yo kurangiza igice cya mbere yatangiye gusatira buhoro buhoro ubona ko umuvuduko wagabanutse ikipe ya Liverpool nayo ubona ko yatangiye kugaruka mu mukino.

Mu gice cya kabiri, PSG yakomeje gusatira cyane binyuze kuri Khvicha Kvaratskhelia, ariko na none Allison Becker akomeza kwigaragaza. Ku munota wa 79, umunyezamu wa Liverpool yongeye gukora akazi gakomeye akuramo ishoti rikomeye rya Desire Doué. Liverpool yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 87, aho Harvey Elliot yatsinze ku mupira mwiza yari ahawe na Darwin Nunez kuri kontaratake bari bakoze maze atera umupira umuzamu wa PSG awukoraho ariko umurusha imbaraga uruhukira mu izamu, birangira ikipe ya Liverpool ikuye insinzi mu igihugu cy’ubufaransa,PSG isebera imbere y’abafana murugo nubwo ariyo yayoboye umukino kuko niyo yagerageje uburyo bw’inshi bw’ibitego ariko umuza wa Liverpool ababera ibamba birangira ibyo bakinnye byose nta musaruro uvuyemo.

Iyi kipe ya PSG imaze imyaka myinshi ishaka kureba ko yatwara Champion League nububu urabona ko bitoroshye ifite umukoro wo kujya mu igihugu cy’ubwongereza  kureba ko yagombora ikanishyura gusa biragoye ukurikije iyi kipe ya Liverpool ukuntu iri kwitwara muri uyu mwaka w’imikino.

Undi mukino ukomeye wabaye, FC Bayern Munchen yatsinze Bayern Leverkusen ibitego 3-0, yerekana ko iri mu makipe afite amahirwe yo kwegukana igikombe, harry kane atsinda 2 yongera kwerekana ko nawe agihari. FC Barcelona, nubwo yari ifite abakinnyi 10 kubera ikarita itukura yahawe Pau Cubarsi, yatsinze Benfica 1-0. Inter Milan nayo yatsinze Feyenoord 2-0.

Iyi mikino igaragaje ko amakipe akomeye arimo kwitwara neza, cyane cyane Liverpool, Bayern Munich na FC Barcelona, zose zikaba zikomeje kugaragaza ubushobozi bwo guhatanira igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka.

Liverpool yatsindiye PSG murugo 1-0

FC Barcelona itsinda Benifica 1-0

Harry Kane yatsinze ibitego bibiri ubwo Bayern yatsindaga Bayern Leverkusen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends