UEFA Champion League: Mu mikino y’ishiraniro, Real Madrid iraza kwakira ikipe ya Arsenal, naho Bayern Munich yakire Inter Milan

Nyuma y’uko kumugorba washize haraye hamenyekanye amakipe abiri yageze muri ½  cya UEFA Champion League Kuri uyu mugoroba wa tariki 16 Mata 2025 Isi yose itegereje umukino karundura, aho ikipe ya Real Madrid iraza kuba yakiriye Arsenal, ni nyuma y’uko m’umukino ubanza Arsenal yitwaye neza itsinda ibitego 3-0 mu icyumweru cyashize, bivuze ko Arsenal yajyanye impamaba y’ibitego 3 mu igihugu cya esipanye.

Niumwe m’umukino utegerjwe n’abantu benshi bigendanye n’uko ano makipe afite abafana benshi ndetse n’ubukaka aya makipe asanganywe, Imibare igaragaza ko ikipe ya Arsenal imaze iminsi igera kuri 494 itarinjizwa ibitego birenze bibiri mu mukino umwe, aho muri iyi minsi yakinnyemo imikino 78.

Muri make hashize umwaka n’amezi hafi atanu, nta kipe irabasha kubona ibitego bigera kuri bitatu mu izamu rya Arsenal mu mukino umwe. Uyu munsi Real Madrid irasabwa gutsinda Arsenal ibitego 3-0, ikinyuranyo cy’ibitego bitatu cyangwa se birenzeho, kugira ngo igire amahirwe yo kuyisezerera.

Mukiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yatangaje ko we ibyo kugarira cyane bitarimo ahubwo agiye gushaka insizi,yavuze ko ibyo abantu batekereza ko bagiye bagiye kudefanda ataribyo kuko bo bashaka gutsinda,arsenal ntabibazo ifite bihambaye urebye abakinnyi bakinye umukino ubanza kuko bose barahari nta numwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa cy’uburwayi ngo biteguye kuburyo bwose bushoboka.

Kuruhande rwa Real Madrid nubwo abakinnyi bahize bamaze iminsi baganira uburyo bagaruka bagatsinda Arsenal baracyafite ibibazo by’imvune bishobora kutari buze kuborohera,gusa Real Madrid yiteguye ngo kuza kwishyura ibitego biitatu kuko ngo m’uminota 15 bagomba kuba babonye igitego cya mbere,abakunzi b’umupira w’amaguru biteguye kureba niba iy’ikipe irongera igakora amateka ikagaruka igasezera Arsenal nubwo amateka agaragaza ko mu inshuro zose yagarutse itigeze itsindwa ibitego 3 ngo ize ibyishyure  ahubwo ubwo yabikoze n’igihe yabaga yatsinzwe ikinyuranyo cya 2 gusa.

Arsenal yagize umukino mwiza banza aho ifite n’impamba wavuga ko ihagije iriteguye cyane  na Real Madrid ngo iriteguye gukora ibishoboka byose ngo yishyure ibitego 3 gusa abasenguzi bakomeye bagaragaza ko bigoye ko iy’ikipe yakwishyura ibi bitego yo itaratsindwa igitego kuko yagiye igaragaza imbaraga nkeya m’ubwugarizi bwayo,imibare n’imyinshi muri Real Madrid gusa iy’ikipe ijya ikora iby’abantu batakekaga muri iri rushanywa.

Kurundi ruhande Bayern muninch iraza kuba yakiriye Inter Milan mu igihugu cy’ubudage m’umukino ubanza byari 2 bya Inter kuri 1 cya Bayern, nawo n’umwe mu imikino iraza kuba ikomeye cyane kuko bisa nahoa amahirwe akiri yose kumpande zombi ntacyinyuranyo cy’ibitego kinini kiri hagati y’a,makipe yombo,n’imikino iraza gutangira ku Isaha 21:00 PM.

Arsenal ifite impamba y’ibitego bitatu byose

Rice yatsinze ibitego 2 bya kufura m’ukino ubanza

Real Madrid irasbwa ibitego 4-0 kugira ngo ikomeze muri 1/2

Abasore ba Real Madrid ngo ntago baracika intege byose biracyashoboka

Umiko wo kwishura Real Madrid miyo ira kuba yakiriye Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends