UEFA ishobora gukuraho ‘Extra Time’ mu imikino ya UEFA Champion League

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru k’umugabane w’iburayi UEFA ishobora gukora impindunka mu mikino ya Uefa champion League harimo no gukuraho ‘extra time’ iminota bongeraho igihe amakipe yombi iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ibitego.

Mu minsi yashize hagiye hagaragara abakinnyi benshi bagiye batandukanye bagaragaza ko amarushanywa yabaye menshi bigatuma abakinnyi bafite umunaniro mwinshi bitewe niyo mikino myinshi bagenda bakina kandi bikaba mugihe gito cyane.

Mu rwego rwokorohereza abakinnyi ndetse no kumva ubusabe bwabo dore ko bunumvikana UEFA yatangiye kuganira kugira ngo barebe uko bakemura ibyo bibazo byose abakinnyi bakomeza gutaka umunaniro, ubusanzwe amakipe anaganyije muri UEFA Champion League mu minota 90 isanzwe y’umukino byarangira banganyije bikarangira bongeyeho iminota 30 kugira ngo amakipe yisobanure, byarangira amakipe anganya hakitabazwa za penalite, ibyo byose bituma abakinnyi bataka umunaniro ukabije.

Byitezwe ko UEFA izafata umwanzuro mu nama izahuza abayobozi ba UEFA tariki ya 30 z’ukwezi gutaha kwa  Gicurasi.Mubindi byemezo bishobora  gufatwa kuri iki kibazo muri iyi nama ko amakipe amakipe azajya asoreza mu myanya umunani ya mbere nyuma y’uko hakinywe imikino ibanza mu mwaka utaha azajya ahera hanze  imikino yayo maze agasoreza murugo mu rwego rwo kuborohereza ibyo bigakorwa kugera muri ½. Harimo kandi ko nta kipe ziva mugihugu kimwe zizajya zitomborana muri 1/8 cya UEFA Champion League nkuko muri uno mwaka byagenze kuri Real Madrid ndetse na  Atletico Madrid.

 Ibyo bivuze ko amakipe aturuka mu gihugu kimwe azajya atangira kuba yahura irushanywa rigeze muri ¼, UEFA iri kugerageza gukora impinduka muri Champion League dore ko amakipe yayikinaga yiyongereye akagera kuri 36 byumvikana ko n’imikino yabaye myinshi cyane, bari gukora ibishoba kugira ngo borohereze abakinnyi mu rwego rwo kwirinda umunaniro.

UEFA ishobora gukuraho ‘Extra Time’ mu imikino ya UEFA Champion League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends