Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, yafatiye ibihano bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid nyuma y’ibikorwa byagaragaye ubwo basezereraga Atlético Madrid muri ¼ cya UEFA Champions League bishimiye insinzi muburyo butemewe.
Muri ibyo bikorwa abo bskinnyi 3 ba Real Madrid UEFA ifata icyemezo, harimo imyitwarire idahwitse ya Antonio Rüdiger, wagaragaye ashyira ikiganza ku ijosi igihe yarari kwishimira ko yaramaze gutsinda penalite ya nyuma yanabahesheje itike ya ½, naho mugenzi we Kylian Mbappé yarimo gukorwaho iperereza ku kimenetso yakoze yerekana igitsina cye. Iki cyabaye kimwe mu bintu byagarutsweho cyane nyuma y’uyu mukino hibazwa icyo yashakaga kwerekana.
Nanone, Vinícius Júnior yagaragaye imbere y’abafana ba Atlético Madrid ahangana nabo, mu gihe Dani Ceballos we yagiranye ikibazo n’abafana b’iyi kipe atarakinnye uyu mukino kubera imvune.
Nyuma y’iperereza ryakozwe na UEFA, hafashwe icyemezo cyo guhana aba bakinnyi, aho Antonio Rüdiger yaciwe amande angana n’ibihumbi 40 by’amayero ndetse ahanishwa no kuzasiba umukino umwe ariko usubitswe, Kylian Mbappé we yaciwe ibihumbi 30 by’amayero by’amayero ndetse ahanishwa no kuzasiba umukino umwe ariko usubitswe, Dani Ceballos yaciwe ibihumbi 20 by’amayero gusa.
Ku rundi ruhande, Vinícius Júnior we yagizwe umwere, nta bihano yahawe nubwo byari byitezwe ko ashobora kuzahanishwa gusiba umukino ukurikira, wari kuba ari uwo bakina na Arsenal mu mikino ya ½ cya Champions League.
Ibi bihano byafashwe bigamije gukomeza gushyira umuco mwiza ku kikibuga kugira ngo abakinnyi mu gihe batsinze ntibakajye bas naho bishimira hejura yabagenzi bababo, cyane cyane mu mikino ya Champions League aho UEFA ishaka kurinda isura y’irushanwa n’imyitwarire y’abakinnyi.
Gusa kurundi ruhande abafana n’abakunzi ba Arsenal ntago bishimiye ibi bihano kubera ko bari biteze ko aba bakinnyi bagomba guhanwa bakazasiba umukino bafitanye ½ mu cyumweru gitaha gusa byarangiye bazagaragara muri uwo mukino,bamwe bavuga ko Real Madrid ikomeje kuberwa ntifatirwe ibihano bikwiye kuko ntago bumva ukuntu umuntu ahanywa ariko ibihano yahawe ngo birasubitswe kandi yahanywe,nugutegereza tukareba gua aba bakinnyi bazagaragara mu mukino wa ½ cya UEFA Champion League uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha aho Arsenal izaba yakiriye Real Madrid.

Antonio Rüdiger yaciwe ibihumbi 40 by’amayero

Kylian Mbappé we yaciwe ibihumbi 30 by’amayero

Vinícius Júnior yagizwe umwere nta bihano yahawe