UEFA yatangaje ko igiye kuganira na FIFA na IFAB kugira ngo harebwe itegeko ryo gukora kumipira kabiri uri gutera penalite

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru k’umugabane w’iburayi , UEFA, yatangaje ko izaganira na FIFA hamwe n’IFAB (Inteko Nshingamategeko y’Umupira w’Amaguru) kugira ngo hasuzumwe niba itegeko ririho ubu rijyanye no gukoraho umupira inshuro ebyiri mu gihe umukinnyi atera penaliti rikwiye guhindurwa bakaba bagira ukundi babigenza.

Ni nyuma y’uko hagaragaye impaka ku gitego cya Julian Álvarez mu mukino wa UEFA Champions League, aho byagaragaye ko yakoraho umupira inshuro ebyiri nyuma yo gutera penaliti. Ibi byatumye havuka ibibazo ku buryo iri tegeko risobanurwa, by’umwihariko mu gihe gukoraho umupira ku nshuro ya kabiri biba ari impanuka, atari ubushake bw’umukinnyi,ibi byatumye uyu musore wari umaze gutera penalite ndetse yanayinjije VAR ivuga ko yakoze kumupira Kabiri birangira hemejwe ko iyo Penalite yayihushije.

Mu mategeko y’umupira w’amaguru ariho ubu, umukinnyi uteye penaliti nta burenganzira aba afite bwo kongera gukoraho umupira, keretse iyo habanje gukoraho undi mukinnyi. Iyo byagenze gutyo, igitego nticyemezwa kandi ikipe ye iha umupira iyindi nk’ikirenze,bivuze ko penalite wererwe kuyipasa ugahereza mugenzi wawe aho kwiterera mu izamu ariko iyo ukoze kumupira Kabiri ndago biba byemewe kabone nubwo wanyerera utabishaka ugakoza umutwe cyangwa icyndi give cy’umubiri icyaricyo cyose bibarwa nkaho wayiteye byarangiye.

UEFA yavuze ko VAR yagombaga guhamagara umusifuzi kugira ngo yirebere igitego cya Julian Álvarez. Nubwo bishobora kuba byarabaye nk’impanuka, iri tegeko riracyariho kandi rirakurikizwa.

Iyi nama hagati ya UEFA, FIFA, na IFAB izareba niba bishoboka ko iri tegeko rihinduka, cyane cyane ku buryo ritabangamira umukinnyi wakoze ikosa atabishaka. Bizaba ari intambwe ikomeye mu guhindura amategeko y’umupira w’amaguru, hagamijwe ko ubucamanza mu kibuga burushaho kuba bwiza.

Ese iri tegeko rizahindurwa? Ase haricyo bizafasha abakinyinnyi batera penalite cyangwa ahubwo rizangiza imiterere ya penalite?Ibyo bizamenyekana nyuma y’ibiganiro bizaba hagati y’izi nzego zifata ibyemezo mu mupira w’amaguru.

UEFA yatangaje ko igiye kuganira na FIFA na IFAB kugira ngo harebwe itegeko ryo gukora kumipira kabiri uri gutera penalite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends