Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Uburezi > Uganda iri mu bihugu bifite abaturage bavuga neza icyongereza

Uganda iri mu bihugu bifite abaturage bavuga neza icyongereza

Ururimi rw’icyongereza ruri mu indimi zivugwa n’abantu benshi muri afurika mu bihugu bitandukanye mu mirimo myinshi ihuriramo abantu batandukanye.

Muri uyu mwaka wa 2025 uru rurimi ruri gusakara mu bice byinshi by’isi no muri afurika cyane ko ubu uru rurimi ruri mu izigwa mu mashuri yo mu bihugu byinshi haba ibyo muri afurika no kuyindi migabane ibi bikongera ubumenyi ku bakoresha uri rurimi.

Afurika y’epfo ivugwamo ururimi rw’icyongereza neza kurusha ibindi bihugu bya afurika kuko uru rurimi ruvugwa kurwego rwo hejuru muri iki gihugu kivugwamo indimi zigera kuri 11 ariko zikaba zitifashishwa cyane nk’icyongereza.

Icyongereza kivugwa neza muri afurika y’epfo mu bakora imirimo ibyara inyungu,mu burezi n’ahandi hahurira abantu benshi.

Igihugu cya kabiri kirimo abavuga neza icyongereza ni Kenya nayo ifite ururimi rusa nuruhurira mu bantu arirwo igiswahili kiza gikurikiye icyongereza mu izivugwa cyane.

Kimwe no muri afurika y’epfo uri rurimi rwumvikana cyane mubikorwa by’ahahurira abantu benshi cyane mu mujyi wa Nairobi.

Ibindi bihugu bikurikira Afurika y’epfo na Kenya ni Nigeria iri mu bihugu bivugwamo indimi nyinshi kuko zigera kuri 500,Ghana nayo iri muri ibi bihugu ku mwanya wa Kane ndetse n’igihugu cya Uganda cyongewemo imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw’abanyagihugu kuri uru rurimi kuburyo umunyamahanga uhageze ahava yamenye neza icyongereza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *