Uganda Yemeye Kwakira Abimukira Bavanwe muri Amerika Niba Batagira Dosiye y’Ubugizi bwa Nabi

Kampala, Uganda
Leta ya Uganda yatangaje ko yemeye kwakira abimukira bazoherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko gusa ku bantu batagira dosiye y’ubugizi bwa nabi (criminal records) ndetse batari abana badafite ababarera.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Amerika yashyizeho gahunda nshya yo kohereza abimukira baturutse mu bindi bihugu, ariko batemerewe gukomeza kubayo cyangwa gusubizwa iwabo, bakimurirwa mu bihugu bya gatatu byiyemeje kubakira.

Ubuyobozi bwa Uganda bwavuze ko buzibanda ku kwakira cyane cyane abimukira bakomoka ku mugabane wa Afurika. Gusa iyi gahunda yateje impaka, bamwe mu barengera uburenganzira bwa muntu bakavuga ko ishobora kwica uburenganzira bw’abimukira ndetse igasa no kubacuruza.

Hari n’abavuga ko Uganda ishobora kuba iri gukoresha aya masezerano mu nyungu za politiki, cyane cyane mu kwiyereka neza ku ruhando mpuzamahanga mbere y’amatora ateganyijwe mu 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends