New York — Hatangijwe impaka zikomeye hagati y’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyemezo kijyanye no kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga, mu gihe Perezida Donald Trump ategerejwe kugeza ijambo ku nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) iri kubera i New York.
Mu minsi ishize, u Bwongereza, Australia, Canada n’ibindi bihugu byiyemeje gushyigikira gahunda yo guha Palestine uburenganzira bwo kwiyitirira igihugu cyigenga. Bivuga ko iki gikorwa kigamije kongera gushyira imbaraga muri gahunda ya two-state solution igamije amahoro hagati ya Israel na Palestine.
Ariko, Perezida Trump n’ubutegetsi bwe barabyanze bikomeye, bavuga ko byaba ari uburyo bwo “gushimira Hamas”, kandi ko bidashobora gutanga umusaruro mu nzira yo kugarura amahoro cyangwa gufasha mu kurekura abantu bakiri mu maboko ya Hamas kuva intambara ya Gaza yatangira.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza we asobanura ko guha Palestine icyubahiro cya “state recognition” bidafitanye isano n’ibikorwa bya Hamas, ahubwo ari intambwe igamije kugarura icyizere mu biganiro by’amahoro no gushyira imbere ubuyobozi bushya butazahurirwamo n’imitwe y’iterabwoba.
Ku ruhande rwa Israel, abayobozi bakuru bamaganye uwo mwanzuro w’ibihugu by’Uburayi, bawita “igihembo ku bikorwa by’iterabwoba” ndetse banavuga ko bishobora kongera umutekano muke mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora gusiga igikoma ku mubano wa dipolomasi hagati ya Washington n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi, mu gihe amahanga akomeje gutakambira amahoro mu Burengerazuba bwo hagati.
Iyi nama ya UNGA irimo kugarukwaho cyane kuko irimo gusuzumirwamo ibibazo bikomeye birimo intambara ya Gaza, ikibazo cya Ukraine, ndetse n’imibanire mishya hagati y’Amerika n’ibihugu by’Uburayi.
