Twakoze iperereza ryimbitse dukoresheje ubuhamya bw’abantu n’ibitangazamakuru bitandukanye, dushaka kugaragaza ubuzima bwa Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mbere y’uko ajya mu bya politiki.
Abatamuzi neza, Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, wari uzwi cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo. Étienne yabaye Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Mobutu, ariko nyuma aza guhunga igihugu.
Ubuzima bwo mu buhungiro i Burayi ntibwari bworoshye. Félix yashatse kurangiza amasomo ariko ntiyabigeraho, ibintu byatumye agorwa no kubona akazi gakomeye. Yahisemo gukora akazi k’igihe gito nko gutanga pizza, gutwara tagisi, kwakira abantu kuri telefoni (receptionist), ndetse no gufasha abashaka visa zo kujya i Burayi.
Mu kazi yakoze k’igihe kirekire cyane harimo gutanga pizza, rimwe na rimwe akanakorera mu gikoni. Umukoresha we w’icyo gihe, Francisco Piscopo, nyiri resitora Pizzeria Godo, yigeze kubwira ikinyamakuru Le Soir uko yamenyanye na Félix n’uko byamutangaje kumva ko yabaye Perezida.
“Namuhaye akazi kubera impuhwe,” ni ko Piscopo yibuka. “Yambwiye ko se yari Minisitiri w’Intebe muri Zayire ariko ko ubutunzi bwabo bwashize vuba. Yabaga mu nzu nto n’umugore we n’abana. Akenshi nijoro yajyaga kunywera imbere ya resitora, aganira ku bya politiki n’inshuti ze.”
Piscopo yongeyeho ko Félix atari umuhanga cyane mu kazi, ndetse rimwe na rimwe akamwirukana, ariko akamugarura kubera kumwumva. “Nta mpamyabumenyi yagiraga, ariko naramufashije. Iyo ntekereje ko yabaye Perezida, birantungura kandi bikanshimisha kuko namuzi igihe yari hafi kuba nta buzima. Ariko sinzi uko yabigezeho kuko ntiyagaragazaga imyitwarire y’umukozi uhamye.”
Piscopo yakomeje avuga ko hashize imyaka itanu yumva ibyo Abanye-Congo bavuga i Buruseli ndetse asoma n’ibyandikwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, bikamutera kwibaza byinshi. “Ubu numva mfite agahinda,” avuga. “Atwara Congo nk’uko yatangaga pizza: atinze, atiteguye neza, kandi amafaranga akabura ibisobanuro.”
Félix Tshisekedi yakoreye Pizzeria Godo imyaka isaga itatu n’igice. Nyuma y’iki kiganiro, byavuzwe ko bamwe mu bayobozi ba Congo basabye Francisco kutongera kuvuga kuri ibi mu biganiro bya nyuma.
Gukora akazi ko gutanga pizza si ikibazo. Ikibazo kivuka iyo umuntu ahora abihakana cyangwa akabyirengagiza, ntashobore kwemera inzira yanyuzemo. Mu nkuru ikurikira, tuzabagezaho uburyo yazamutse mu bya politiki, uruhare rwa Buruseli mu kuzamura izina rye, n’ingaruka ubuyobozi bwe bufitiye RDC.
