Buri munsi uko iterambere rigera mu bice bitandukanye by’isi ninako ababituye bagenda bahuzwa naryo agace gahariwe ibikorwa runaka byo gukwirakwiza ibikorwa remezo hagasabwa abagatuye kwihuza nabyo.
Uko kwaguka kw’agace kujyana n’ibigezweho Niko gushyiraho kwitwa Umujyi kubera ibikorwa bishorwamo imari Kandi bizamura Ubukungu bw’ibihugu bigakurura n’abafite ubushobozi kwegera ibyo bikorwa byinshi babyiyegereza.
Kwiyegereza ibice byihariye ku bikorwa remezo bikenerwa n’abantu benshi Niko gukomeza kugeza ahari agace Gato habaye Umujyi kubera ibikorwa bihari n’ubwinshi bwababikenera bahozaho uruvunganzoka rw’abantu.
Uyumunsi tugiye kubagezaho Imijyi yiganjemo imirwa mikuru ituwe cyane ku mugabane wa afurika aho ihuriye ku bikorwa by’ubucuruzi,kimwe mu bitera abantu kuhagira amahitamo yo kugatura.
Cairo umurwa mukuru wa Egypt cyangwa se Misiri nk’uko bamwe bayita niwo mujyi utuwe n’abantu benshi muri afurika bagera kuri Miliyoni makumyabiri hafi n’itatu, naho Kinshasa yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ikaba iri ku mwanya wa Kabiri ku bantu hafi Miliyoni Cumi n’irindwi hafi n’umunane.
Lagos yo muri Nigeria iragwa mu ntege Kinshasa kuko ifite abayituye bagera kuri Miliyoni Cumi n’irindwi n’ibihumbi 150 naho Giza yo mu Misiri igakurikira ho na Miliyoni 9 nanone Kandi Luanda yo muri Angola iri ku mwanya wa Kane na Miliyoni 8.
