
Abantu benshibagira bagira uburibwe bwo mu gituza bakagira ubwoba bwuko bashobora kuba barwaye umutima, nyamara rimwe na rimwe ashobora kuba ari umwuka urekurwa n’igifu. Nubwo ibyo bibiri bifitanye isano n’uburibwe bwo mu gituza,ni bintu bitandukanye cyane kandi bisaba uburyo butandukanye bwo kuvura .

Umwuka w’uburibwe bwo mu gifu ni umwuka ugaragara mu nda igihe igifu kidashobora kugogora ibyo umuntu yariye neza. Uwo mwuka ushobora kuba ari umwuka winjira mu gifu igihe umuntu ari kurya cyangwa mu gifu ubwacyo gikora igihe gisya ibiryo. Iyo uwo mwuka ubaye mwinshi utera kubyimba inda,ukaribwa munda cyangwa hejuru y’igifu.
Dr. Uwitonze Beatrice, umuganga w’indwara z’impyiko n’igifu, avuga ko “uburibwe bwo mu gifu butabugira aho bukwirakwira mu kuboko cyangwa mu ijosi nk’uburibwe bwo ku mutima, kandi akenshi ntibutana n’inkorora, ibyuya byinshi cyangwa guhumeka nabi.”

Ku rundi ruhande uburibwe bw’umutima buba butandukanye cyane,ku ko bugaragara nkiburwayi bukomeye cyane buba buri hagati mu gituza,nkaho hari ikintu gikomeye gikandamye ku mutima.Buba bushobora kwiyongera iyo umuntu ari gukora ibintu bivunanye,kandi ntibuhinduka kubera ibiryo cyangwa uko umuntu aryamye.Uburibwe bugera mu kuboko kw’ibumoso,ijosi cyangwa mu mugongo,akenshi ubira ibyuya byinshi, ugahumeka nabi,umutima ugakubita cyane ukumva ugiye no gucika intege.
Dr. Ndayambaje Emmanuel, inzobere mu ndwara z’umutima, asobanura ko “icyo gihe umuntu adakwiye gutegereza kureba ko bigenda, ahubwo agomba guhita ajyanwa kwa muganga kuko umutima ushobora guhagarara mu minota mike.” Inama zi nzobere mu by’ubuvizi zirashishikariza abantu kwirinda kunywa inzoga,kurya bike kenshi aho kurya mbyinshi icyarimwe no kujya kwamuganga niba uburibwe bugufashe bitunguranye kandi bukagera kw’ijosi cyangwa mu kuboko.
Abaganga basaba abantu kwirinda kwivura ubwa bo igihe bumvise uburibwe mu gituza cyangwa mu nda hejuru. Iyo utizeye inkomoko yabwo, ni byiza kwihutira kwa muganga kugira ngo basuzume umutima n’igifu hakoreshejwe ibizamini birimo ECG ikorenshwa mu gupima uko umutima ukora n’isuzuma ry’amaraso.
