Ukraine yangije inganda za peteroli za Russia ku kigero cya 17%, bigatera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli no kudindiza ibyo Russia yohereza hanze

Kyiv Mu byumweru bishize, Ukraine yongereye ibikorwa byo kugaba ibitero ku nganda z’ingufu za Russia, bigatera igihombo gikomeye ku isoko ry’amafaranga yinjizaga Kremlin ubushobozi bwo gukomeza intambara.

Amakuru yemejwe n’abayobozi ba Ukraine aravuga ko ibitero byibasiye inganda 10 zitunganya peteroli byangije nibura 17% by’ubushobozi bwose bwa Russia bwo gutunganya amavuta, bingana na barili miliyoni 1.1 ku munsi.

Uru rugamba rwibasiye cyane inganda zitunganya amavuta, ububiko bwa peteroli ndetse n’inganda za gisirikare, bigamije kubangamira ubushobozi bwa Moscow mu gutunganya no kohereza amavuta hanze. Ibi bitero byateje kandi ibura ry’ibikomoka kuri peteroli mu bice bimwe bya Russia ndetse no muri Crimea yafashwe na Moscow.

Ku Cyumweru gishize, Kyiv yagabye ibitero ku gazi terminal mu karere ka Leningrad ndetse no ku ruganda rutunganya amavuta rwa Samara.

Umwe mu bakozi ba Serivisi z’Umutekano za Ukraine (SBU) yemeje ko ari bo bagabye igitero cyibasiraga terminal ya gazi, agira ati:

“Russia ikoresha uru ruganda mu bucuruzi bw’amavuta na gazi bifashishije ‘shadow fleet’. Ibitero bya drones bigabanya amafaranga y’amadovize Russia ikeneye mu gukomeza intambara.”

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Ukraine bwemeje ko Ubutegetsi bw’Ubutasi bwa Gisirikare (HUR) n’ingabo zishinzwe drones ari bo bagabye igitero ku ruganda rwa Syzran refinery mu ntara ya Samara. Uru ruganda rukora lisansi, mazutu, fuel za kajugujugu n’ibindi bikenerwa n’ingabo za Russia.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni miliyoni 8.5 za peteroli buri mwaka, bingana na 3.08% by’ubushobozi bwose bwa Russia mu gutunganya amavuta, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Ukraine ku rubuga rwa Telegram.

Mbere y’ibi bitero, Ukraine yari yamaze kwibasira uruganda rwa Lukoil rwa Volgograd, uruganda runini mu majyepfo ya Russia, hamwe n’inganda zo mu ntara za Saratov na Rostov.

Ibi bitero byageze mu gihe icyifuzo cya lisansi n’amavuta cyari cyiyongereye bitewe n’ibihe by’impeshyi aho abahinzi n’abakerarugendo baba bakeneye ibikomoka kuri peteroli cyane.

Mu kwezi kwa Nyakanga, mbere y’ibi bitero, Moscow yari yamaze gukaza guhagarika kohereza lisansi hanze kugira ngo igoboke abaturage imbere mu gihugu. Ariko nyuma y’ibitero bya Ukraine, ikibazo cy’imbere cyarakajije isura:

  • Mu bice byo mu majyepfo ya Russia, mu turere twigaruriwe muri Ukraine ndetse no mu Burusiya bw’Iburasirazuba bukeye, hagaragaye ibura rikomeye rya lisansi.
  • Abaturage benshi bahagaze mu mirongo miremire kuri sitasiyo za lisansi.
  • Ahantu henshi hashyizweho system ya coupons kugira ngo hagenzurwe uko lisansi igurwa.
  • Hari n’amakuru aturuka mu binyamakuru bya Russia avuga ko lisansi ikomeje kugurishwa cyane ku bigo n’imiryango, aho kugurishwa ku bantu ku giti cyabo.

Abasesenguzi bemeza ko iyi nzira ya Ukraine igamije guhonyora umutungo nyamukuru utunga intambara ya Kremlin amavuta na gazi. Iyo gahunda ishobora kugira ingaruka zikomeye ku ngabo za Russia mu gihe kiri imbere, cyane cyane mu bijyanye n’itangwa ry’ibikoresho n’itwarwa ry’ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends