Ingabo za Ukraine zikomeje ibikorwa byazo byo kotsa igitutu ku ngabo z’ Uburusiya, mu gihe amakuru mashya yemeza ko abasirikare b’u Burusiya bamaze gutakaza ibikoresho byinshi by’ingenzi mu ntambara imaze imyaka irenga ibiri.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’abasesenguzi ku mutekano mpuzamahanga ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye ku isi, agaragaza ko mu bitero bishya Ukraine yakoresheje, ingabo za Rusia zatakaje ibikoresho bigera mu bihumbi birimo imodoka z’intambara zifite ibikoresho bikomeye, ibifaru (tanks), indege nto n’ibindi bikoresho by’itumanaho n’ubwirinzi.
Mu bisubizo byatanzwe n’inzego z’ubutasi ndetse n’abahanga mu isesengura rya gisirikare, bivugwa ko Ukraine ikomeje kugerageza gusenya ubushobozi bwa gisirikare bwa Rusia binyuze mu kubangamira ibikorwa byayo byo kugeza intwaro imbere ku rugamba.
Ibikoresho byinshi bya gisirikare byatakaye ni ibyo mu rwego rwo hejuru byari bifatiye runini imbaraga za Rusia, bityo bigatera igihombo gikomeye ku ngabo zayo. Hari amakuru avuga ko hari n’ibikorwa by’ubwirinzi bwa kirimbuzi (defense systems) byarashwe bigasenywa, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora gutuma Ukraine ikomeza kubona amahirwe yo kugenzura ikirere n’ahandi hakomeye ku rugamba.
Ku ruhande rwa Ukraine, abategetsi bayo batangaza ko ibi bitero ari uburyo bwo kugaragaza ko igihugu kigifite ubushobozi bwo kurwana no kwirwanaho, nubwo kimaze igihe kinini gikeneye inkunga ya gisirikare n’iy’amafaranga iva mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Perezida Volodymyr Zelensky yongeye gusaba abaterankunga bo mu Burayi na Amerika kongera ubushobozi bw’inkunga baha Ukraine, ashimangira ko gutsinda iyi ntambara bizaba intambwe ikomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane w’u Burayi.
Impaka ku isi yose
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko ibi bikorwa bishobora gukomeza kongera ubushyamirane hagati ya Ukraine na Rusia, ndetse bikaba byafata intera nini mu gihe ibihugu bikomeye ku isi bikomeje kugaragaza kutumvikana ku buryo bwo kurangiza iyi ntambara.
Mu gihe bamwe mu banyapolitiki bo mu Burayi bemeza ko ari ngombwa gukomeza gufasha Ukraine kugira ngo irengere ubusugire bwayo, hari n’abandi bagaragaza impungenge ko iyi ntambara ishobora kugera mu bindi bihugu bikaba intandaro y’intambara nini ku isi.
Aho ibintu bihagaze
Ubu ingabo za Ukraine ziri kugerageza gukoresha intwaro n’ubumenyi bitozwa n’inshuti zazo zo mu Burengerazuba, mu gihe Rusia yo ikomeje kugaragaza ko ifite ubushobozi bwo gukomeza kurwana n’ubwo itakaza intwaro nyinshi.
Intambara hagati ya Ukraine na Rusia ikomeje gufatwa nk’imwe mu mpungenge zikomeye isi ihanganye nazo muri iki gihe, kuko igira ingaruka ku bukungu, umutekano ndetse n’ubucuruzi bw’energi ku rwego mpuzamahanga.
