Umubano wa Nyambo na Titi wongeye gutera urujijo

Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca umaze kumenyekana cyane muri uru ruganda rwa cinema ntabwo ibye biri gushirwa amakenga n’abakunzi be ndetse n’umubyinnyi wabigize umwuga Titi brown.

Abakunda iyi Couple Bose basa nabari mu gihirahiro nyuma yo kugenda bihwihwiswa ko aba bombi batakiri mu mubano bahozemo nyamara ba nyirubwite bagakomeza kubigira ubwiru.

Byatangiye gukekwa ko aba biyise aba besto batakiri guhuza nyuma y’uko bigaragaye ko uwitwa Nyambo atagikurikira Titi brown ku rubuga rwabo rwa Instagram kimwe na Titi utagikurikira Nyambo Kuri urwo rubuga.

Usibye ibyo nanone konti ya Instagram yashyirwagaho amafoto y’aba bombi ntabwo bikimeze uko kuko amwe mu mafoto bahuriyemo yakuweho, kimwe mu biri kwemeza abantu ko ibintu Atari byiza hagati yabo.

Nyambo na Titi batangiye kuvugwa cyane mu mubano ufunguye mu mwaka ushize wa 2024 ubwo bahamyaga ko badakundana ariko umwe ari inshuti magara y’undi icyo bo bise aba Besto.

Jesca Nyambo azwi cyane muri filime nyarwanda nka Ibanga,My heart nizindi mugihe Titi brown nawe azwi mu kubyina mu mashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu kwamamaza, kimwe no kubyina mu bitaramo bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends