Umubiligi Aldo Taillieu w’imyaka 19 ukinira Lotto Dstny Devo Team ni we wegukanye Prologue ya Tour du Rwanda 2025 nyuma yo gukoresha iminota 3 n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 3,4. Uyu mukinnyi yahise anambara umwenda w’umuhondo, nk’umuyobozi w’irushanwa ku munsi wa mbere.
Iri siganwa ryatangiye kuri BK Arena, aho buri mukinnyi yasiganwaga ku giti cye, ari na ko agenda ahangana n’igihe nukukuvuga bagendandaga ibirometero 3,4 ubundi bakaza kurebe umuntu wabirangije akoresheje igihe gito. Bahagurukye kuri BK Arena ubundi basoreje ku marembo ya Stade Amahoro, aho abafana bari bakoraniye ku bwinshi bashyigikira abasiganwa police y’igihugu nayo yari yakoze ibishoboka byose ngo umutekano ube ari wose .
Vainquer Masengesho ni we Munyarwanda waje hafi, aho yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 12, agaragaza ko Abanyarwanda bashobora guhatana n’abakinnyi mpuzamahanga bari muri iri siganwa nubwo ubona ko bikigoranye cyane cyane kugira ngo umunyarwanda azabashe gutwara agace muri iri rushanywa.
Tour du Rwanda 2025 izakomeza kumunsi wejo ku w mbere
Ku wa Mbere, iri siganwa rizakomereza ku gace ka kabiri, aho abakinnyi bazava Rukomo berekeza i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158. Iki cyiciro giteganyijwe gutangira saa Tanu za mu gitondo no kurangira saa Munani nukuvuga abintara y’uburasirazuba kumunsi w’ejo nibo batahiwe.
Tour du Rwanda ikomeje kugaragaza ubukana no guhuza impano zitandukanye z’amagare ku rwego mpuzamahanga dore ko bamwe mubitabiriye uyu munsi waryo wa mbere babonye ko riteguranwe ubuhanga buhanitse. Amakipe aracyarwana ku myanya myiza, mu gihe abakinnyi bo bakomeje gushaka amanota yo kwegukana iri siganwa rikomeye muri Afurika.

Agace ka mbere ka Tour de Rwanda 2025 kegukanywe Aldo Taillieu ukomoka mu igihugu cy’ububiligi

Umubiligi Aldo Taillieu w’imyaka 19, ukinira Lotto Dstny Devo Team, ni we wegukanye isiganwa (stage)


Umukinnyi muto w’Umunyarwanda witwaye neza mugace ka mbere: Ruhumuriza Aime (May Stars)

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Ingufu Gin Ltd: Aldo Taillieu (Lotto Dstny)

Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Aldo Taillieu (Lotto Dstny)
Abanyarwanda batanu ba mbere ku Munsi wa Mbere wa Tour du Rwanda 2025 imyanya bahagazeho ubungubu
31. Masengesho Vainqueur (Rwanda): 4’12″79
32. Byukusenge Patrick (Java-InovoTec): 4’12″93
35. Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec): 4’13’48
39. Ngendahayo Jeremie (May Stars): 4’14″50
40. Tuyizere Etienne (Java-InovoTec): 4’14″71
Abakinnyi 10 ba mbere ku Munsi wa Mbere wa Tour du Rwanda 2025
1. Aldo Taillieu (Lotto Dstny): 3’48”
2. Fabien Doubey (TotalEnergies): 3’51”12
3. Milan Menten (Lotto Dstny): 3’51”21
4. Joris Delbove (TotalEnergies): 3’52”
5. Oliver Mattheis (Bike Aid): 3’54”
6. VPavel Sumpik (DPP): 3’55”
7. Mauro Cuylits (Lotto Dstny): 3’56”58
8. Baptiste Vadic (TotalEnergies): 3’56”81
9. Adria Pericas Capdevila (UAZ): 3’57”01
10. Brady Gilmore (Israel PT): 3’57”51
