Umubyeyi wa Beyonce yavuze ko umukobwa we(Beyonce) yaretse gukina filime yari asanzwe akora inyuma yo kuririmba.

Tina knowless umubyeyi w’umuhanzikazi wo muri Amerika Beyonce yatangaje ko uyu mugore wari umenyerewe muri Cinema akina Filime ibyo afatanya n’umuziki yahagaritse ibyo gukina filime.
Bimwe byo kumenya kuri Beyonce
Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi Ni Beyonce Giselle knowless Carter gusa umuziki ukaba waramugize ikirangirire ku mazina ya Beyonce, uyu yashakanye n’umugabo we witwa Jayz nawe uzwi ku isi yose kubera ibigwi mu muziki ndetse aba bombi bahuriye ku bwamamare burimo kuba abatunzi ku rwego rwo hejuru mu isi.
Filime Beyonce yagaragayemo harimo Austin power in Goldemember, Fighting temptations,The pink panther,Dreamgirls izirimo Obsessed na Black is King yasohotse muri 2020.


