Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umufaransa Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025 yaciwe amande azira guhagarika agace k’umunsi wa nyuma

Umufaransa Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025 yaciwe amande azira guhagarika agace k’umunsi wa nyuma

Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2025, ariko nubwo yatsinze, yaje guhanwa acibwa amande nyuma yo kugira uruhare mu guhagarika agace ka nyuma k’iri siganwa. Agace ka nyuma k’iri siganwa kari gateganyijwe gusorezwa i Kigali kuri  Kigali convention center ninaho kagopmba gutangirira , nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, ariko kaje guhagarikwa kubera ikibazo cy’umuhanda warimo kunyerera bitewe n’imvura nyinshi yari yaguye.

Ubwo isiganwa ryari rigeze ku ntera runaka, abakinnyi bari imbere barimo na Fabien Doubey, wari wambaye umwenda w’umuhondo, bagize impungenge z’uko umuhanda wari unyerera cyane, bityo bagaragaza ko bitari byiza gukomeza isiganwa. Nyuma y’inama yagiye iba hagati y’abategura isiganwa n’abakinnyi, byaje kurangira hafashwe umwanzuro wo guhagarika agace ka nyuma, ibintu bitashimishije abakinnyi bamwe cyane cyane abari bashaka guhatana ngo barebe ko babona amahirwe yo gutsinda,bivuze ko hahise hakurikizwa amanota y’uduce dutandatu bari bamaze gukina akanyuma kaba imfabusa.

Henok Mulubrhan wari ufite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2025, yavuze ko atishimiye uko byagenze kuko yashoboraga kuba yegukana iri siganwa iyo agace ka nyuma gakomezaga. Yagize ati: “Byanshimishije cyane kuba agace k’uyu munsi katakinwe. Ntabwo twari guhagarika isiganwa ry’ibi bitonyanga by’imvura iyo biba i Burayi twari gukomeza isiganwa.”

Nyuma y’iki cyemezo, impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) yafashe umwanzuro wo guhana Fabien Doubey, imuca amande arenga 300 Frw. Uretse iyi mande, UCI yanatangaje ko uyu mukinnyi azanitaba akanama gashinzwe imyitwarire kugira ngo hatangwe ibisobanuro ku cyemezo yafashe cyo gutuma agace ka nyuma gahagarikwa.

Byarashobokaga ko abanda bakinyi barimo Henok Mulubrhan warushwaga amasegonda macye haricyo yari gukora muri aka gace kanyuma ariko biza kurangira katarangiye kubera ikibazo cyiswe icyimvura yaguye ikanyereza umuhanda bigatuma irushanwa ridasozwa nkuko byari biteganyijwe.

Umufaransa Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025 yaciwe amande azira guhagarika agace k’umunsi wa nyuma

Umufaransa Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025 yaciwe amande arenga ibihumbi 300frw

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *