Umufaransa Gery Celia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, gikinwe bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa.

Umufaransakazi, Gery Célia, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutwara isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, akoresheje amasaha atatu, iminota 24 n’amasegonda 26 ku ntera y’ibilometero 119,3.

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeri 2025 shampiyona y’Isi ikomeje kubera hano mu Rwanda yakomezaga k’umunsi wayo wa gatanu, aho kuri uyu munsi harikinywa gusiganywa mu muhanda ibizwi nka “Road Race, ariko kubakobwa batarengeje imyaka 23, ninabwo cyino cyiciro cyari gikinywe mu mateka yiri rushanywa.

uyu munsi ibihugu birimo Abakinnyi b’u Bwongereza, u Budage, u Butaliyani, Espagne, u Bufaransa, Canada, Colombia, u Bubiligi, Slovakia, Eritrea, Estonia, Luxembourg, Repubulika ya Tcheque, Australia, Pologne, u Rwanda, Autriche, u Bushinwa, Roumania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, Afghanistan, Suede, Uganda, Kazhakistan, Argentine, Benin, Tunisia, Namibia, Misiri, Ukraine, Afurika y’Epfo, Cameroun, Eswatini, Angola, Kenya, Bolivia, U Burusiya, Cote d’Ivoire na Tanzania.

U Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Kuri uyu munsi byari bitandukanye n’iminsi yashize aho noneho abasiganywa bagurukiye kuri KCC nubundi aba ari naho basoreza nyuma yo kuzeguruka inshuro umunanani aho bavaga n’ubundi kuri KCC bakanjyenda bakanyura ku gishushu bakamanuka berekeza nyarutarama bakazamuka kukabindi, bakanyura Kumuvunyi bakazamuka kuri RIB , Bakanyura ka Minyone ubundi bakagaruka kuri Kigali Convertion Center, iyo nzira bakaba bayinyuzemo inshuro umunanani bazenguruka.

Umufaransakazi, Gery Célia, niwe wakoze amateka yo kuba ariwe wegukanye umudari wa mbere muri icyi cyiciro cyari gikinywe bwa mbere mu mateka ya UCI,yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutwara isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, akoresheje amasaha atatu, iminota 24 n’amasegonda 26 ku ntera y’ibilometero 119,3.Yakurikiwe na Chiladonova Viktoria ukomoka muri Slovakia aho yamusize amasegonda abiri naho Paula Blasi ukomoka muri Espagne akaba yasizwe amasegonda 12 aba uwa gatatu.

Ntamunyarwandakazi wabashije gusoza isiganywa dore ko bose uko ari bane bari bahagrariye u Rwanda bikuye mu isiganywa ritarangira kuko uwambere yavuyemo bamaze kuzenguruka inshuro 3 zonyine uwo ni Iragena Charllotte, Ntakirutimana Martha nawe yavuye mu isiganywa bamaze kuzenguruka inshuro 4 zonyine nyuma yaho bakizenguruka kunshuro ya 7 undi munyarwandakazi Mwamikazi Jazilla nawe yavuye mu isiganywa birangira nta munyarwandakazi ubashije gusoza isiganywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends