Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umufaransa Joris Delbove niwe wegukanye agace ka kane Rubavu-Karongi

Umufaransa Joris Delbove niwe wegukanye agace ka kane Rubavu-Karongi

Ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda 2025, abakinnyi bahagurutse i Rubavu berekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95.1. Iri siganwa ryari ryitezwe cyane nyuma y’agace ka gatatu kavaga Musanze kerekeza i Rubavu kegukanywe n’Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Israel Premier Tech.

Urugendo Rwatangiye Rukaze

Nk’uko byagenze mu minsi ishize, abakinnyi batangiye urugendo bagendera hamwe. Gusa, byageze ku bilometero 7, hiyomora itsinda ry’abakinnyi bane barimo Nsengiyumva Shemu (Java-Inovotec), Lorot (Amani), Munyaneza Didier (Team Rwanda), na Matthews (South Africa).

Bakomeje kwihuta, bageze ku bilometero 12, abandi babiri bo muri Team Rwanda, Nzafashwanayo na Uwiduhawe Bose, nabo biyongeraho. Iri tsinda ryatangiye gutanga icyuho cy’iminota 4 n’amasegonda 50 ku bandi bakinnyi basigaye inyuma.

Ku bilometero 30.8, Nsengiyumva Shemu yatsindiye amanota y’umusozi wa mbere mu Pariki ya Gishwati, naho Munyaneza Didier atwara amanota y’umusozi wa kabiri i Gacaca.

Nyuma y’ibi, Munyaneza Didier yasigaranye na Uwiduhawe Mike, gusa ku bilometero 62, Uwiduhawe Mike yagize imbaraga nyinshi, atangira kugenda wenyine, anatwara amanota y’umusozi wa kabiri i Rutsiro.

Gukurikirana Kwa Fabien Doubey na Joris Delbove

Mu bilometero bya nyuma, abakinnyi batatu barimo Nsengiyumva Shemu bagerageje gukurikirana Uwiduhawe Mike wari uri imbere wenyine. Gusa, igikundi cyarimo Fabien Doubey wari wambaye umwenda w’umuhondo cyongeye kubasatirira.

Mu bilometero bya nyuma habayeho isiganwa rikomeye cyane, aho Joris Delbove, Umunya-Faransa ukinira Total Energies, yakoresheje imbaraga nyinshi, maze asiga abandi bose, yegukana aka gace kakane.

Tour du Rwanda 2025 izakomereza i Huye

Tour du Rwanda 2025 izakomeza ku wa Gatanu hakinwa Agace ka Gatanu kazahagurukira i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 144.

Abanyarwanda batatu mu bakinnyi 10 ba mbere mu Gace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025
1. Joris Delbove (TotalEnergies): 2h27’20”
2. Brady Gilmore (Israel Premier Tech): +3″
3. Henok Mulubrhan (Eritrea)
4. Lorrenzo Manzin (TotalEnergies)
5. Fabien Doubey (TotalEnergies)
6. Enea Sambinello (UAZ)
7. Manizabayo Eric (Rwanda, Java-InovoTec)
8. Masengesho Vainqueur (Rwanda)
9. Mugisha Moise (Rwanda)
10. Adria Pericas (UAZ)

Abakinnyi ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025
1. Joris Delbove (TotalEnergies): 12h24’57”
2. Fabien Doubey (TotalEnergies): +2″
3. Oliver Mattheis (Bike Aid): +5″
4. Brady Gilmore (Israel Premier Tech): +8”
5. Henok Mulubrhan (Eritrea): +12”
6. Adria Pericas (UAZ): +14″
7. Moritz Kretschy (Israel PT): +14″
8. Milan Donie (Lotto Development Team): +18”
9. Masengesho Vainqueur (Rwanda): +29″
10.Juan Martinez (Devo Team Picnic) +30″
11. Manizabayo Eric (Java-InovoTec): +44″
.
.
16. Mugisha Moise (Rwanda): +2’09″
.
.
.
68. Ruhumuriza Aime (May Stars): +56’34”

Umufaransa Joris Delbove niwe wegukanye agace ka kane Rubavu-Karongi

Umufaransa Joris Delbove niwe wegukanye agace ka kane Rubavu-Karongi

Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza Bet

Umukinnyi wahize abandi muri sprint wahembwe na TotalEnergies: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *