Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarak Muganga yakiriye abakinnyi n’abatoza ba APR FC baganira ku myiteguro y’umwaka mushya w’imikino.

Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR Fc Gen Mubarak Muganga yakiriye abakinnyi n’abatoza ba APR FC baganira ku myiteguro y’umwaka mushya w’imikino.

APR FC imaze iminsi 40 itangiye imyitozo kuri ubungubu iri mu myiteguro ikomeye cyane yo kwitegura irushanywa yise” Inkera y’abahizi” izatangira tariki ya 17 Kanama 2025 aho bazatangira bakina n’ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia.

bazakinamo imikino 4 ya gicuti na Power Dynamos/Zambia (17/8), Police FC (19/8), AS Kigali (21/8) na AZAM FC/Tanzania (24/8).

APR FC irimo kwitegura no kuzajya gukina CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania hagati ta tariki ya 2 na 10 Nzeri izabera i Dar Salaam muri Tanzania mbere yo gucakirana na Pyramid mu ijojonjora rya mbere rya CF Champion League tariki ya 12 Nzeri 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends